Kigali Marriott igiye kwizihiza mu buryo budasanzwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ikawa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2018 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Kigali Marriott Hotel isanzwe izwiho guha agaciro imico itandukanye, yateguye ibirori byihariye bigamije kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ikawa n’ibiyikomaho.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa buri mwka tariki ya 1 Ukwakira, washyizweho mu 2015 n’Umuryango Mpuzamahanga uhuza abahinzi, abatunganya n’abacuruza ikawa.

Kigali Marriott Hotel yo yahisemo kwizihiza uyu munsi ku Cyumweru tariki 30 Nzeri 2018, mu birori bizaba bigizwe n’ibikorwa bizanyura abakunda ikawa n’abatari bayisobanukiwe.

Ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel buvuga ko muri ibyo birori bizabera muri Iriba Bar and Terrace, hazaba hari abahanga mu gutegura ikawa bazigisha abitabiriye uko itegurwa, bakanabaha umwanya wo gusogongera ku buryohe bwayo.

Hazaba kandi imikino itandukanye y’abana, ibiribwa bifite impumuro y’ikawa n’inyigisho zizatangwa n’abahinzi kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa urugendo rwayo kuva ikiri mu murima kugera igeze igihe cyo kunyobwa.

Ibi birori biteganyijwe kuva saa yine kugera saa cyenda byateguwe ku bufatanye na Question Coffee igemura ikawa ikoreshwa muri Kigali Marriott Hotel, nyuma yo kuyikura mu bahinzi hirya no hino mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza