Kigali: Buri mucuruzi w’ibirayi warangurizaga ahataragenwe yaciwe amande y’ibihumbi 500 Frw

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 Ukuboza 2017 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi banyuranyije n’amabwiriza agenga kuranguza ibirayi i Kigali, buri wese yaciwe amande y’amafaranga ibihumbi 500 mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Abacuruzi bafashwe baranguriza ahitwa ku “Giti cy’Inyoni” mu gihe hari hashize iminsi bahawe amabwiriza yo kujya bajya mu Nzove, haherereye mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge.

Aba bacuruzi bafashwe mu ma saa munani z’ijoro na Polisi, imodoka zabo zirimo Daihatsu na Fuso zipakiye toni zirenga 80 z’ibirayi bya Kinigi zibikuye mu Karere ka Musanze na Rubavu, zijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

Abacuruzi babwiye Radiyo Rwanda ko batishimiye iki cyemezo cyo gucibwa amande y’ibihumbi 500 Frw kubera ko badashobora kuyabona.

Umwe yagize ati “Ntabwo tubyishimiye kuduca ibihumbi 500 Frw kuko ni menshi nta hantu twabikura, ubwabyo ibirayi biri kwangirika ibyo bihumbi 500 ntayarimo, ese bazi ko tuyakurahehe?”

Undi yagize ati “Ikintu twe twifuza ni uko baduha ibyangombwa tugakura ibirayi hano, ibirayi biri gupfa, haba harimo amafaranga menshi uko izuba ribikubita gutya aba ari igihombo turi kugira. Ibiro biri kugabanuka kandi byangirika n’abakiriya twari dufite komande zabo ntibigeze bacuruza, urumva ko izi zose ari ingaruka zagiye zibamo.”

Mninisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko abaciwe amande y’ibihumbi 500 Frw ari abigometse ku mabwiriza bahawe kugira ngo imikorere yo kuranguza ibirayi igende neza

Yagize ati “Twasanzemo imikorere mibi, twayishyize ku murongo uko tubibona n’uko byari bitangiye gufata umurongo bikora neza; ngira ngo mwarakurikiranye ubu ibiciro ku masoko bihagaze neza, nka buriya iyo ugiye kureba ibirayi byitwa Kinigi urabona ko muri iyi minsi bitari kurenza amafaranga 220 na 230 Frw; hari naho bigera kuri 250 Frw ariko mwibuke ko ku masoko nka Kimironko ibirayi ikilo cyari kimaze kugera 400 Frw, 350 Frw cyangwa 450 Frw.”

Yakomeje avuga ko abafashwe bigometse ku byemezo byafashwe kandi byarafashwe n’abaturage bose bahagarariwe barimo abahinzi b’ibirayi n’abahagarariye amakusanyirizo ahuza ababicuruza mu Ntara.

Imodoka zafashwe zipakiye toni zirenga 80 z’ibirayi bya Kinigi zajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza