Kigali: Abamotari bose bagiye gukoresha Yego Moto bishyurirwe kuri mobile money

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 Mutarama 2018 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali mu mezi atandatu bazaba bakoresha serivisi nshya y’ikoranabuhanga ya Yego Moto, abagenzi bashobore kwishyura bakoresheje mobile money.

Ubu buryo bushya bwatangijwe ku mugaragaro ku wa 26 Mutarama 2018, butangirira ku bamotari 1000 ariko gahunda ni ukugera kuri bose.

Umuyobozi mukuru wa RURA, Lt. Col Patrick Nyirishema, yavuze ko iki gikorwa cyo gukoresha ikoranabuhanga kuri moto kizahesha agaciro umwuga w’abamotari.

Yagize ati “Icyo twifuza ni uko iyi serivise inozwa, mu minsi yashize ntabwo RURA twigeze dushyiraho ibiciro bijyanye no kwishyura kuri moto ariko twumva igihe kigeze, twifuza gufata uyu mwuga w’abamotari tukawuzamura ku rwego ruri hejuru, umuntu yajya kuri moto ntiyumve ko ari serivise iri hasi y’izindi kandi nabo umwuga wabo ukabasha kubateza imbere.”

Yongeyeho ko iyi serivise ishimangira gahunda y’igihugu yo gutuma abantu bakoresha ikoranabuhanga mu buryo buhindura ubuzima bwabo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri MTN, Munyampundu Norman, yijeje abanyarwanda ko kwishyura bakoresheje mobile money bizagenda neza.

Yagize ati “Ntimugire ikibazo ubu buryo bumeze neza kandi mobile money nayo imeze neza, nta kibazo muzagira kuko iyo hagiye kubaho ikibazo tubimenyesha abafatabuguzi bacu, tukababwira ko mobile money mu masaha aya n’aya iraba itaboneka kandi niyo tugiye kubikora tubimenyesha RURA na BNR. Rero ntimugire impungenge kuko na ziriya mubazi abamotari bakoresha zidakoresha internet.”

Kugira ngo umuntu yinjire muri serivisi ya Yego Moto, ukoresheje mobile money akanda *182# agakurikiza amabwiriza ahabwa.

Abayobozi batangiza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rya Yego Moto
Umuyobozi mukuru wa RURA, Maj. Patrick Nyirishema
Umuyobozi mukuru ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri MTN, Munyampundu Norman

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza