KCB Bank yagiranye ibiganiro n’abakiliya inabashimira imikoranire myiza

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kwifuriza abakiliya bayo gutangira neza umwaka wa 2018, Banki y’Ubucuruzi ya Kenya, KCB Rwanda yasangiye nabo ndetse iboneraho kubashimira uburyo batahwemye kuyiba hafi kuva yatangira gukorera mu gihugu.

Iki gikorwa cyabereye mu mashami ya Remera na MTN Center Nyarutarama kuri uyu wa 18 Mutarama 2018, cyitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa KCB mu Rwanda, George Odhiambo.

Cyaranzwe no gukata no gusangira umutsima, ndetse abakiliya bari bahari bagira amahirwe yo kuganira no kungurana ibitekerezo n’abayobozi bakuru b’iyi banki.

Kananga Alexis umaze imyaka itatu akorana na KCB yavuze ko bishimiye kuba iyi banki isanzwe ibakira neza ndetse ikabubaha, yafashe umwanya ngo ibashimire.

Ati "Muri rusange KCB ifite serivisi nyinshi zateza umunyarwanda wese imbere, kuva ku muntu ugitangira gukora kugera k’ufite ibikorwa binini. Ni banki yaziye igihe ngo iteze imbere igihugu cyacu."

Undi mukiliya wagize icyo avuga kuri iki gikorwa yagaragaje ko kuba bafashe umwanya bakabashimira ndetse abayobozi bakabegera bigaragaza uburyo bashyize imbere kumva ibyifuzo byabo kandi bakabishyira mu bikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa KCB, George Odhiambo yavuze ko ibikorwa nk’ibi basanzwe babikora, kandi uretse kuba biba bigamije gushimira abakiliya ari n’amahirwe yo guhura nabo ngo baganire bumve ibitekerezo byabo.

Ati"Nk’umuryango dukomeza kubashimira buri gihe uko tubonye umwanya. Ibi n’ibintu dukora aho dufata umwanya tukajya ku mashami yacu hirya no hino tugahura n’abakiliya tutabanje guhana gahunda, tukabereka ko tubaha agaciro. Ni umwanya mwiza wo kandi wo kurushaho kwegerana, urugero nk’uyu munsi nahuye n’umukiliya wambwiye ibintu ntari kuzamenya nicaye mu biro."

Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka bateganya ibikorwa nk’ibi byinshi, dore ko ari nabwo bazizihiza imyaka 10 iyi banki imaze itangiye gukorera mu Rwanda ndetse bakazanarushaho kunoza no kwihutisha serivisi.

KCB ifite amashami 12 yatangiye gukorera mu Rwanda mu Ukuboza 2008, mu gihe imaze yagize uruhare mu bikorwa byinshi bifitiye inyungu abaturage birimo uburezi, kurengera ibidukikije ndetse no gufasha abantu ku giti cyabo kwiteza imbere.

Abakiliya ba KCB bafatanya n'Umuyobozi wayo mukuru, Odhiambo gukata umutsima
Odhiambo asangiza abakiliya umutsima bateguriwe na KCB
Umuyobozi mukuru wa KCB yafashe umwanya wo kuganira n'abakiliya ndetse n'abandi bakozi
Yafashe umwanya wo kubabaza byinshi kuri serivisi bahabwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza