Jumia yiyemeje gufatanya na Leta mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 Nyakanga 2016 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere gahunda ya“Made in Rwanda” yitezweho kongera no guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu hagamijwe kugabanya icyuho kigaragara hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, ikigo Jumia gifasha mu bucuruzi bwo kuri internet cyagaragaje ko ahanini ibicuruzwa by’Abanyarwanda byakorewe imbere mu gihugu bigaragarira cyane mu mamurikagurisha, ku buryo nyuma yayo bigoye ko ababyifuza bongera kumenya aho babigurira.

Ibi ni nibyo byatumye iki kigo gitegura ubukangurambaga bugamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda biciye mu bucuruzi bwo kuri internet, aho Abanyarwanda bafite ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu basabwa ku kukigana kugira ngo ibyo bakora bigaragazwe, bityo n’abaguzi babyifuza babibone mu buryo bworoshye.

Umuyobozi wa Jumia mu Rwanda, Alvin Katto, yavuze ko muri ubu bukangurambaga bifuza ko abantu benshi babona inyungu zo kugurisha no guhahira kuri intenet.

Yagize ati“Ni amahirwe ku baguzi n’abagurisha. Abantu bamenye ko bashobora kugura ibikorerwa mu Rwanda baciye kuri internet ku giciro cyiza kandi n’abacuruzi bakabasha guteza imbere no kumenyekanisha ibicuruzwa byabo.”

Iki kigo kimaze gushyira ku rubuga rwacyo www.jumia.rw) amafoto agaragaza ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, aho cyatangiranye ibigera ku 100 birimo inkweto, imyambaro nk’amashati n’amapantalo,amazi, amaherena n’ibikomo mu igerageza ry’amezi abiri ku buryo ababyifuza babihagurira.

Uwimana Aisha, umukozi wa Jumia mu Rwanda yasabye abacuruzi kubagana baciye ku rubuga rwabo kugira ngo bamamaze ibikorwa byabo, kandi ngo buri mucuruzi ugurishije muri ubu buryo nta kiguzi azajya acibwa mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe ubusanzwe hatangwa komisiyo kuva ku mafaranga 5% kugera kuri 20%.

Yagize ati“Twiteguye gufatanya na Leta mu guteza imbere iby’iwacu. Niba dushaka ko abacuruzi b’Abanyarwanda batera imbere bakagera no ku rwego rwo kwitabira amamurikagurisha mpuzamahanga, ni ngombwa ko tubagurira bakabona inyungu.”

Ikigo Jumia gikorera mu bihugu birenga 15 byo muri Afurika. Kimaze imyaka ibiri cyigejeje mu Rwanda isoko riremera kuri internet,abacuruzi n’abaguzi bahahirana.
Kibumbiye hamwe icyahoze kitwa Kaymu kigahinduka Jumia Market, Hellofood yahindutse Jumia Food na Lamudi yahindutse Jumia House.

Umuyobozi wa Jumia mu Rwanda, Alvin Katto
Uwimana Aisha, umukozi wa Jumia mu Rwanda yasabye abacuruzi kubagana baciye ku rubuga rwabo kugira ngo bamamaze ibikorwa byabo

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza