Ishuri rukumbi ryigisha ibya gasutamo ryasabye gufashwa kubona abarimu b’Abanyarwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Ukuboza 2017 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Ishuri ryisumbuye “College Doctrina Vitae” rifite umwihariko wo kugira ishami ryigisha iby’imisoro na gasutamo muri Afurika y’Iburasirazuba rirasaba gufashwa kubona abarimu babihuguriwe b’Abanyarwanda.

Iri shuri riherereye i Ndera muri Gasabo, ryatangije ishami ry’imisoro n’ibijyanye na gasutamo “Customs and Taxation Management” mu 2015; Amasomo nk’ayo ahafi yari ni muri Tanzania nabwo yigishwa muri kaminuza.

Umuyobozi w’Iki kigo, Sebanani Jules, yavuze ko batangije iri shami nyuma yo kubona ko mu Rwanda nta handi riri, mu gihe uko bwije n’uko bukeye igihugu gikenera abanyamwuga bize ayo masomo.

Nubwo ishuri ryatangiye, kuri ubu bafite ikibazo cy’abarimu badahagije b’Abanyarwanda, dore ko abanyamahanga bazana babahenda cyane.

Sebanani yagize ati “Kugeza ubu kugira ngo tubone abarimu bashobora kwigisha iryo shami neza turi kubakura muri Tanzania. Rero biri kuduhenda cyane kuko umwarimu araza ukamumenyera ikimutunga, ukamumenyera umushahara nk’umuntu uvuye hanze ndetse no kujya kumukurayo aba ari ikindi kibazo.”

Avuga ko kuba nta barimu b’Abanyarwanda bafite byatewe n’ uko nta baminuje muri ayo masomo ku buryo bayigisha abandi.

Yasabye ko babona ubufasha bwo guhugura Abanyarwanda barangije kaminuza mu yandi masomo afite aho ahuriye n’iryo shami cyangwa hagashyirwaho ishami ribyigisha muri kaminuza.

Ati “ Turasaba ko biramutse bishobotse twateza imbere aba (banyeshuri) byaba na byiza tukabona Kaminuza yabyo ku buryo Abanyarwanda aribo bigisha Abanyarwanda.”

Mutoni Annabela wiga mu mwaka wa gatanu w’iryo shami, ubu akaba ari kwimenyereza umwuga mu bigega bikuru by’u Rwanda MAGERWA, yavuze ko ibyo bigishwa bibafitiye akamaro ndetse n’aho yimenyereza babona ko yize.

Ati “Mu bandi bakora nk’ibi hari ababa barize icungamutungo cyangwa ibindi ariko njye nabyize guhera mu mwaka wa kane , nzabyiga no muri kaminuza, urumva rero ko nzarangiza mfite ubumenyi bwinshi.”

Nsengiyumva Seth ukorera sosiyete ZBR Express ikorana na MAGERWA, yavuze ko kuba u Rwanda rwarabonye ishuri ryigisha ibijyanye na gasutamo n’imisoro icyarimwe ari ingirakamaro.

Ati “Bizafasha kuko natwe abantu bakora hano hari irindi shuri bigamo bagahabwa impamyabumenyi ariko iyo uje ufite indi mpamyabumenyi yerekeranye n’iby’imisoro ni byiza kuko umuntu yinjira mu bintu azi kurusha kuzana undi muntu mushya ukamwigisha.”

Ishami ry’imisoro n’ibijyanye na za gasutamo muri College Doctrina Vitae ryatangiye mu 2015 rifite abanyeshuri 30; mu 2016 bagera kuri 74 naho muri uyu mwaka ni 159.

Bamwe mu banyeshuri biga muri College Doctrina Vitae
Nsengiyumva Seth ukorera Sosiyete ZBR Express ikorana na MAGERWA, yashimye ko hagiyeho ishuri ry'iby'imisoro na gasutamo
Mutoni Annabella wiga ibjyanye n'imisoro na za gasutamo muri College Doctrina Vitae

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza