Inzozi za Munyabugingo wamuritse kajugujugu mu irushanwa ’ArtRwanda- Ubuhanzi’ (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Nzeri 2018 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Munyabugingo Théoneste ari mu rubyiruko 429 rwamurikiye impano zarwo mu Karere ka Kayonza, ahatangirijwe amarushanwa y’ibanze muri ArtRwanda- Ubuhanzi agamije kumurika impano zihariye.

Iri rushanwa ryasize urwibutso ku banyabugeni, bagaragaje impano zidasanzwe.

Munyabugingo uzwi nka “Bakimbagizintore” mu buhanzi yaserutse bidasanzwe, ndetse ni umwe mu bahawe amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira.

Igihangano cye cyagaragariraga amaso ya buri wese. Yazanye kajugujugu yubatse yifashishije ibiti n’amahema.

Uyu musore w’imyaka 28 uvuka mu Kagari ka Sakara mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, yakuranye impano yo guhanga udushya.

Yagize ati “Nari mfite icyifuzo cyo kuzamura impano zankwamiyemo. Nifuza kugera aho batarobanura ku butoni bareba impano batitaye ku muntu. Ni impano indimo ntabwo nabyize kuko umuryango wanjye udafite ubushobozi. Nize amashuri abiri bihita bihagarara.”

Akimara kumva itangazo ry’amarushanwa “ArtRwanda- Ubuhanzi” yatangiye guteranya ibiti, abikikiza amahema, akuramo igihangano gishushe nka kajugujugu.

Mu kwezi kumwe yari amaze kuyubaka, ifite intebe ebyiri imbere n’umuryango umwe wo kwinjiriramo.

Yayirimbishije mu mabara atandukanye arimo ubururu, umweru n’umutuku. Amafaranga yakoresheje mu kuyihanga asaga ibihumbi 40 Frw.

Munyabugingo afite intego yo gushyira moteri muri kajugujugu yahanze ku buryo izatangira kugira imikorere nk’iy’indege.

Yagize ati “ Ndi gutekereza utundi dushya two kuyigira neza no kuyirimbisha. Ndashaka ko izatangira guhinda nka kajugujugu n’inkero zayo zikizengurutsa. Ubu kuyigurutsa ntabwo byakoroha ariko mbonye ubushobozi bumfasha kwiyungura ubumenyi, mu minsi mike nahita nyigurutsa.”

Iyi kajugujugu yanditseho umwaka wa 1987, umwaka wibutsa uyu musore itariki umuvandimwe we yatabarukiyeho.

Yanditseho amagambo avuga ngo “Twubake u Rwanda twifuza”. Munyabugingo ayahuza no gukoresha impano mu guhanga imirimo iteza imbere igihugu.

Bakimbagizintore ni umuhanzi ukora indirimbo gakondo n’izigezweho zitanga ubutumwa bushimangira politiki igihugu cyubakiyeho.

Art Rwanda-Ubuhanzi ni irushanwa rizanyura mu gihugu hose, rigamije gufasha muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo guhanga imirimo ibihumbi 70 mu rubyiruko kugeza mu 2024.

Iyi kajugujugu yasobanuriye abagize akanama nkemurampaka ko byamutwaye ukwezi ngo abe yamaze kuyihanga
Munyabugingo asobanura igihangano cye imbere y'abagize akanama nkemurampaka
Munyabugingo azwi nka “Bakimbagizintore” mu muziki kubera ibihangano bye
Munyabugingo yahanze kajugujugu mu biti n'amahema
Uyu musore uvuka mu Karere ka Ngoma ngo abonye amahugurwa yagurutsa indege

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza