Inyungu ya NMG iheruka gufunga KFM yagabanutseho 21%

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 Kanama 2016 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyakenya, Nation Media Group ‘NMG’, giherutse gufunga imwe mu maradiyo yacyo yakoreraga mu Rwanda, KFM, cyatangaje ko inyungu yacyo mu mezi atandatu ya mbere ya 2016 yagabanutseho 21%.

Nation Media Group ‘NMG’ yashinzwe n’Umuherwe Aga Khan, yatangaje ko miliyari 1.02 y’amashilingi ariyo mafaranga yari yungutse mu gihe nk’iki cya 2015, ubu akaba yaragabanutse akagera kuri miliyoni 811 z’amashilingi harimo n’imisoro. Ibi kandi bigendana n’ibyo yinjije muri rusange byagabanutse bikagera kuri miliyari 5.6 z’amashilingi zivuye kuri miliyari 6.1 z’amashilingi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa NMG, Joe Muganda, ejo kuwa Kabiri yatangarije abashoramari b’icyo kigo ko ahanini iryo gabanuka ryatewe no guta agaciro k’imigabane yacyo ku isoko ry’imari n’imigabane no kutagurisha ibinyamakuru byinshi bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Yongeyeho ko bafite intego yo kongera ingufu mu gukoresha ikoranabuhanga ku buryo nibura mu mezi ari hagati ya 24 na 36 rizongera 10% ry’ibyinjizwa n’ikigo.

Umuyobozi Mukuru wa NMG, Wilfred Kiboro, asanga kuba bari muri gahunda yo kuvugurura imikorere mu bitangazamakuru bya Radio na Televiziyo ari nako bahangana n’abakoresha ikoranabuhanga, byatumye umusaruro utuba.

NMG yungutse miliyoni 785.4 z’amashilingi zitarimo imisoro zivuye kuri miliyoni 925.2 yungutse mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize.

Iherutse gufunga bimwe mu bitangazamakuru byayo birimo radiyo Nation FM, QTV zo muri Kenya na KFM yo mu Rwanda kugira ngo iteze imbere televiziyo ya NTV izajye itangaza amakuru n’ibiganiro mu ndimi nyinshi.

Intego nyamukuru ngo ni ukuba Ikigo kiberanye n’ikinyejana cya 21 gicuruza amakuru agezweho.

Nation Media Group yashinzwe mu mwaka wa 1959 ikaba imaze imyaka isaga 50 mu ruhando rw’itangazamakuru. NMG yatangije ibitangazamakuru nka The Daily Nation, The East African, The Daily Monitor, Easy Fm, K FM, Q FM, NTV, NTV Uganda, The Citizen na Taifa Leo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza