Inyungu ya Bralirwa yageze kuri miliyari 7.7 Frw mu 2017

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Mata 2018 saa 06:12
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora ibinyobwa bidasembuye n’inzoga zinyuranye, Bralirwa, rwatangaje ko inyungu yarwo mu 2017, mbere yo kwishyura umusoro, yazamutseho 189.2% ikagera kuri miliyari 7 na miliyoni 709 Frw, ivuye kuri miliyari 2 na miliyoni 398 Frw yabonetse mu 2016.

Nyuma yo kwishyura umusoro ungana na miliyari 2.6 Frw, uru ruganda rwasigaranye inyungu ya miliyari 5.0Frw, zingana n’izamuka rya 263.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, kuko bwo rwungutse miliyari 1.3 Frw.

Kuri uyu wa Mbere ubwo Bralirwa yatangazaga inyungu yabonetse mu 2017, Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, Victor Madiela, yavuze ko ingano y’ibyacurujwe yagabanyutseho 12.4%, iva kuri hegitolitilo (Hl) l 1784 zacurujwe mu 2016 ikagera kuri Hl 1562.

Ibi ngo byatewe ahanini n’izamuka ryakozwe ku biciro by’ibinyobwa, bihita binagira ingaruka ku nyungu yavuyemo, igabanyuka ho 2.8%.

Umuyobozi wa Bralirwa yavuze ko uyu munsi Bralirwa itakiri ku isoko yonyine nk’uko byari bimeze mu myaka icumi ishize, aho ubu ihanganye mu gihugu n’inganda nka Skol hakiyongeraho n’ibindi binyobwa biva hanze, cyane cyane ku isoko ry’akarere.

Ibyo bikiyongeraho n’izamurwa ryakozwe ku biciro by’ibinyobwa bidasembuye muri Kanama 2016 no ku biciro by’inzoga byazamuwe muri Mutarama 2016.

Madiela yakomeje agira ati “Igabanyuka ry’ibinyobwa twabonye umwaka ushize twari turyiteze cyane, kubera ko tumaze imyaka isaga 60 kuri iri soko. Isoko ry’u Rwanda ririhariye, ryitondera ibiciro cyane. Mbahaye nk’urugero mu 2012 ubwo twaherukaga kuzamura ibiciro, byafashe Bralirwa imyaka ibiri kugira ngo irenge ingaruka zo kuzamura ibiciro.”

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo igihe cyose uzamuye ibiciro, ako kanya ingano y’ibyo ucuruza ihita ijya hasi bitewe n’ubushobozi bwo kugura ku bakiliya bawe.”

Bralirwa ivuga ko mu mwaka ushize itakoze ishoramari nk’iryabaye mu myaka itanu yabanje guhera mu 2012, bituma ibitabo by’imari bidahungabana. Irindi shoramari ryakozwe ni mu kuvugurura amacupa akoreshwa, ndetse nk’uko bikorwa mu nganda za Heineken ku Isi hose, imyaka icupa akoreshwa yavanywe kuri irindwi ikagirwa itandatu.

Madiela yavuze ko muri uyu mwaka Bralirwa ifite icyizere cyinshi nyuma y’ishoramari ryagiye rikorwa mu binyobwa bishya nka nka Primus Citron, Affligem Beer yavanwe mu Bubiligi, Fanta Citron na Orange zo mu icupa rinini rya CL 50, bizatuma ibinyobwa bya Bralirwa birushaho kunyura Abanyarwanda ndetse bakagira amahitamo yagutse.

Biteganyijwe ko muri iyi nyungu yabonetse, inama rusange y’abanyamigabane yo kuwa 23 Gucurasi 2018, izemeza niba abanyamigabane bahabwa 3.75Frw ku mugabane, avuye ku 1.00Frw mu 2016.

Umuyobozi wa Bralirwa, Victor Madiela
Umuyobozi wa Bralirwa, Victor Madiela atangaza ko uruganda ruhagaze neza
Uruganda rwa Bralirwa rukora ibinyobwa bidasembuye n’ibisembuye
Bralirwa mu gutangaza ko yageze kuri miliyari 7.7 Frw y'inyungu mu 2017
Victor Madiela yemeje ko inyungu ya Bralirwa izakomeza kuzamuka
Umunyamabanga wa Bralirwa, Godfrey Kamukunde
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa rusange muri Bralirwa, Nyangezi Freddy
Umuyobozi Ushinzwe imari muri Bralirwa , Marcel Oosterveld

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza