Infinix ikomeje kwigaragaza mu Rwanda yamuritse telefoni zihariye ubwiza no guhenduka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Infinix ikora telefoni zigezweho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, yashyize ku isoko ubwoko butandukanye bwa telefoni zigezweho kandi zihendutse.

Infinix ni sosiyete yashingiwe muri Hong Kong mu 2013. Mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga yibanda ku byo urubyiruko rukeneye cyane cyane ibyoroshya ubuzima.

Kuri ubu Infinix yazanye ku isoko ubwoko bune bwa telefoni zigezweho burimo; ZERO, NOTE, S, na HOT.

Iyi sosiyete yari iherutse gushyira hanze telefoni igezweho yitwa Hot6 ijyanye n’ubushobozi bwa buri wese kandi ikora ibintu byose neza.

Ni telefoni ziri kugurwa cyane mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, Afurika, Amerika na Aziya.

Infinix ifite intego yo gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byorohereza urubyiruko mu bikorwa bya buri munsi by’itumanaho, bikarufasha kugendana n’ibigezweho.

Nshimye Joseph ushinzwe itangazamakuru mu ishami rya Infinix mu Rwanda, yavuze ko bakora telefoni ngendanwa bakoresheje ikoranabuganga ryo ku rwego rwo hejuru, bagendeye ku byanyura abantu kugira ngo baryoherwe n’ubuzima.

Yakomeje avuga ko ibanga ryihishe inyuma y’uburyo Infinix iri kuzamuka cyane mu gihe gito imaze, ari uko ikora ibikoresho binogeye ijisho kandi bikomeye, byose bakabikora bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Muri Afurika, Infinix yahereye mu Misiri no muri Nigeria, ihita iba imwe muri sosiyete zicuruza telefoni nyinshi muri ibyo bihugu.

Nyuma y’ibi bihugu, Infinix yiyemeje kwagura ibikorwa byayo muri Afurika y’Uburasirazuba, igaba amashami mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda.

Mu Rwanda ifite amaduka mu bice byose by’igihugu. Mu mujyi wa Kigali bahafite amaduka arimo iryo mu nyubako ya MIC, UTC, Quartier Commerciale, Kimironko n’ahandi.

Hanze ya Kigali bafite amaduka i Musanze, Rubavu, Huye na Rusizi. Mu minsi iri mbere barateganya ko bazaba bamaze kugera no muri buri karere.

Nkuko Infinix yashyize imbere imibereho myiza y’abantu, yifashisha abanyempano mu kwamamaza ibikorwa byayo. Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Davido ubu ni we ushinzwe kwamamaza Infinix ku rwego rwa Afurika (Brand Ambassador).

Ushaka kumenya byinshi bijyanye na Infinix wabakurikira ku mbuga nkoranyambanga zabo kuri Instagram cyangwa Facebook.

Umuhanzi Davido wo muri Nigeria niwe ukora ibikorwa byo kwamamaza Infinix
Infinix ikora telefoni zigezweho n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga
Infinix ikomeje kwigaragaza ku isoko ryo mu Rwanda
Davido agaragaza ibyiza by'ibikoresho bya Infinix cyane cyane ku rubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza