Imbuto za pomme zabaye iyanga ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Hari abacuruzi b’imbuto batangaje ko pomme zabuze ku isoko n’izibonetse ngo ziba zihenze cyane kubera ko hari izakumiriwe mu Rwanda.

Abacuruza imbuto mu masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko imbuto za Pomme zabuze kubera ko izaturukaga muri Afurika y’Epfo zakumiriwe ku isoko ryo mu Rwanda.

Muragijimana Sifa ucururiza mu isoko rya Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana yagize ati “Imbuto za pomme zabuze ku isoko bituma abazicuruzaga bagira igihombo gikomeye. Muri iri soko ryose nta muntu n’umwe wazisangana kandi ubundi abacuruza imbuto bose babaga bazifite. Twumvise ko Minagri ariyo yavuze ko zitazongera kwinjira mu Rwanda ntituzi impamvu.”

Akomeza avuga ko yinjizaga amafaranga menshi kubera gucuruza izi mbuto. Ati “Mu kwezi nabaga mfite inyungu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 na 300 none ubu ndi mu gihombo gikomeye.”

Uwanyirigira Joseline, umucuruzi uranguza imbuto na we yagize ati ‘‘Naranguraga pomme muri Uganda nkazizana mu Rwanda nanjye nkaziranguza. Mu mpera z’umwaka ushize nibwo batangiye kutubuza kuzinjiza mu Rwanda ku buryo ubu nko muri iri soko nta hantu wabona izo mbuto, n’aho wazibona ziba zihenze cyane.”

Uretse abacuruzi bavuga ko bagizweho ingaruka no kuba batagicuruza izi mbuto, abakunzi bazo nabo barataka dore ko igiciro cyazo cyikubye hafi gatatu. Hari abavuga ko Pomme yaguraga amafaranga 250, ubu uyibona kuri 500 cyangwa 700.

Tariki 19 Ukuboza 2017 nibwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) yasohoye itangazo rikumira ibikomoka ku nyama no ku mbuto byaturukaga muri Afurika y’Epfo kubera agakoko ka ‘Listeriosis’.

Uwafashwe n’aka gakoko agaragaza ibimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi, gucibwamo, kubabara mu ngingo n’ibindi.

Raporo ya MINAGRI igaragaza ko mu gihugu cya Afurika y’Epfo iyo ndwara imaze guhitana abantu basaga 183.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubugenzuzi mu buhinzi n’ubworozi na serivisi zo gutanga ibyangombwa (RALIS), Uwumukiza Béatrice, yatangarije IGIHE ko nubwo izo muri Afurika y’Epfo zakumiriwe nta kibazo byateje ku isoko ryo mu Rwanda.

Ati “Hakumiriwe imbuto za Pomme zituruka muri Afurika y’Epfo, abacuruzi bakwiye gucuruza iziva mu bindi bihugu. Abacuruzi barabimenyeshejwe ko zakumiriwe kubera ko zirwaye indwara ya ‘Listeriosis’ ishobora kugira ingaruka zitandukanye ku muntu zirimo n’urupfu, gukuramo inda ku bagore batwite n’ibindi.”

U Rwanda rutumiza imbuto zirimo na Pomme mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Imibare yo mu mwaka wa 2014 – 2018 igaragaza ko Tanzania iza ku isonga kuko yatumijwemo ibilo 172 071 242 by’imbuto, Uganda yatumijwemo ibilo 52 410 000, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo havuyeyo ibilo 10 000 000, Afurika y’Epfo hatumijweyo ibilo 7 129 004, Misiri hatumijweyo ibilo 1 103 085 mu Burundi hatumizwa ibilo 2 600 300, Kenya ho 329 049 mu gihe mu Bubiligi hatumijwe ibilo 2500.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza