Imbamutima za Nizigiyimana watomboye imodoka muri Shashagirana na Clear (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 Kamena 2019 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Nizigiyimana Jean Marie Vianney utuye mu Karere ka Gasabo, yakabije inzozi zo kuba uwa mbere mu muryango we utunze imodoka ayikesha kugura isabune ebyiri zikorwa n’Uruganda Trust Industries Ltd.

Yashyikirijwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Alto ifite agaciro ka miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019.

Ku wa 6 Ukuboza 2018, nibwo Trust Industries yatangije ‘Shashagirana na Clear’ icyiciro cya kabiri, igikorwa kigamije kumenyekanisha no gukundisha Abanyarwanda ibikoresho by’isuku bikorerwa mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Trust Industries, Mugabo Claver, yavuze ko bashyizeho ubu bukangurambaga kugira ngo bakundishe abanyarwanda ibikorerwa iwabo ariko kandi hanabeho no kubimenyekanisha.

Yagize ati “Ndanezerewe cyane kuko ntabwo abantu babyizeraga ko iyi modoka tuzayitanga ariko ndahamya ko Nizigiyimana azaha abandi ubuhamya kandi natwe intego yacu ni uko abanyarwanda bakoresha ibyo dukora. Tuzakomeza gukangurira Abanyarwanda gukunda iby’iwacu, twibanda ku gukora ibicuruzwa byiza kandi ku giciro cyoroheye abanyarwanda.”

Nizigiyimana hamwe n’abandi bagiye bagira amahirwe yo kwegukana ibihembo muri iyi gahunda binyuze mu kugura isabune y’umweru cyangwa iy’ubururu, barangiza imibare basangagamo bakayohereza ku 4000 bakoresheje telefoni.

Muri aya masabune kandi basangagamo agakarita ka tombola iriho imitaka, imipira n’ingofero bahitaga batsindira ako kanya. Biboneka ku maduka yose ahagarariye Trust Industries.’

Nizigiyimana watsindiye igihembo nyamukuru yavuze ko yumvise itangazo kuri radio yihutira kujya kugura isabune, aho yaguze ebyiri arangije akurikiza ibisabwa nyuma biza kugera ku wa 14 Kamena ubwo yamahagarwaga n’abakozi ba Trust Industries bamubwira ko yatsindiye imodoka.

Yakomeje avuga ko atigeze abasha kubyiyumvisha ko byaba ari ukuri nyuma aza kubyemera yicaye mu modoka amaze guhabwa imfunguzo zayo.

Yakabije inzozi

Nizigiyimana usanzwe akora akazi ko gutwara sima aho akorera muri rumwe mu nganda ziba mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, yavuze ko iwabo mu muryango nta muntu wari ufite imodoka ariko we akabije inzozi.

Ati “Mu muryango wacu nta muntu wigeze atunga imodoka none njyewe ndayitunze mbikesha uruganda rwa Trust Industries. Ni inzozi nari mfite zo kuzatunga imodoka ariko Imana iramfashije ubu ndayifite.”

Yakomeje agira ati “Icyo nsaba abanyarwanda ni uko bakwitabira gukoresha ibikorwa n’uruganda rwa Trust Industries kuko nkajye nkoresha isabune y’umweru kandi ni nziza irareta , kuyifurisha imyenda nta yindi wakoresha.”

Muri iki cyiciro cya kabiri cy’ubu bukangurambaga, abasaga ibihumbi 500 nibo bitabiriye mu gihe ibihembo byatanzwe birimo imodoka nk’igihembo nyamukuru, moto umunani, amagare 40, amaradiyo n’ama telefone menshi byose hamwe byatwaye asaga miliyoni 100Frw.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Trust Industries, Kamanda David yavuze ko “Ntabwo dushidikanya ko umubare w’abakiliya wacu wiyongereye ariko kandi icyo twashakaga ni ukugira ngo tumenyekanishe ibyo dukora abanyarwanda bose babashe kumenya ibikoresho bya Clear.”

Trust Industries itanga ibicuruzwa bya Clear ikorera Kanzenze mu Karere ka Bugesera. Uru ruganda rwatangiye mu 2009 rukora ubucuruzi busanzwe, mu 2012 nibwo rwinjiye mu birebana no gukora ibikoresho bitandukanye by’isuku, aho rumaze kugira ubushobozi bwo gukora toni 72 z’isabune ku munsi n’icyenda z’impapuro zikoreshwa mu bwiherero.

Ikora ibikoresho by’isuku bisaga 28, birimo impapuro zikoreshwa mu bwiherero n’izo mu gikoni, isabune zo gukaraba intoki, imiti yo koza ibirahure, amasahani, gukoropa no gusukura ubwiherero.

Bari babukereye baje gushyikirizwa imodoka batomboye muri shashagirana na clear y'uruganda Trust Industries
Byari ibishimo ku Muyobozi Mukuru wa Trust Industries , Mugabo Claver (iburyo) Nizigiyimana n'umugore we
Imodoka nshya ya Suzuki Alto yashyikirijwe Nizigiyimana
Nizigiyimana Jean Marie Vianney wegukanye imodoka muri gahunda ya Shashagirana na Clear ibaye ku nshuro ya kabiri
Nizigiyimana Jean Marie Vianney n'umuryango we bahise bicara mu modoka batomboye muri gahunda ya Shashagirana na Clear
Umuyobozi Mukuru wa Trust Industries, Mugabo Claver ashyikiriza urufunguzo rw'imodoka Nizigiyimana yatomboye
Umwana wa Nizigiyimana yari yazanye n'ababyeyi be gushyikirizwa imodoka
Mugabo uyobora Trust Industries yasezeranyije ko uru ruganda ruzakomeza gukora ibicuruzwa byiza kandi bihendukiye abanyarwanda
Nizigiyimana yavuze ko ibikoresho bya Trust Industries ari byiza asaba abanyarwanda kujya babikoresha
Sarah Matende ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Trust Industries ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gutanga imodoka yatsindiwe n'umwe mu bakoresha ibikoresho bya Clear
Umuyobozi Mukuru wa Trust Industries Mugabo Claver (ibumoso) n'Umuyobozi wungirije , Michael Kombo
Ushinzwe ubucuruzi muri Trust Industries, Kamanda David yavuze ko ubu bukangurambaga babubonyemo umusaruro urenze cyane uwo bateganyaga

Amafoto: Niyonzima Moses

Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza