00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Anthony Kiio ukuriye igikoni muri Mythos Hotel watoranyijwe nk’uw’icyumweru muri EAC

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Umunyakenya, Athony Kiio, ukuriye abategura amafunguro (executive Chef) muri Mythos Boutique Hotel yishimiye cyane kuba yaratoranyijwe nk’umutetsi w’icyumweru mu basaga ibihumbi 10 bahuriye mu muryango uhuriza abakuriye abategura amafunguro muri Afurika y’Iburasirazuba, East African Chefs Consortium.

East African Chefs Consortium ni ihuriro ry’abatetsi babigize umwuga mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Abawurimo bahabwa amahugurwa atandukanye abafasha kurushaho kunoza uburyo bw’imitekere mu gukomeza gukemura ibibazo biba mu gikoni n’ahandi hategurirwa amafunguro.

Anthony Kiio umaze imyaka 18 ari umutetsi wabigize umwuga, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba yagizwe umutetsi w’icyumweru cyarangiye tariki 15 Gicurasi.

Ati “East African Chefs Consortium ibarizwamo abatetsi barenga ibihumbi 10.[…] Ni iby’agaciro kuba nanjye natoranyijwe nk’umutetsi uhiga abo batetsi mpuzamahanga bandi.”

Yavuze ko Mythos Boutique Hotel yayimenyeshejwe n’inshuti ye yagiye kuhamugurira amafunguro, maze arahakunda cyane.

Ati “Isuku iba muri iyo Hoteli, uburyo igaragara nabonye ari byiza cyane.”

Akimara kuhishimira yagiranye ibiganiro n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Mythos Boutique Hotel, John Kivuva, barabinoza atangira kuhakora.

Anthony avuga ko yahageze agakora cyane ndetse agashishikariza abakozi bagenzi be kugira umurava buri gihe, bituma haboneka serivisi nziza cyane n’amafunguro afite ubuziranenge kuko yari anasanganywe ubunararibonye yabasangije.

Ni ibintu byaryoheye abagana iyo Hoteli ndetse bibafasha guhangana n’ingaruka za COVID-19.

John Kivuva yavuze ko kugira umutetsi ukomeye mu bakozi ari iby’agaciro kuko “ibiryo ni kimwe mu bikenerwa cyane” muri hoteli.

Yakomeje ati “Bizatuma tuba umwe mu bateka neza.”

Kivuva yavuze ko muri ibi bihe bya COVID1-19 aho ingendo mpuzamahanga zagabanyijwe ahandi zigahagarikwa byabagizeho ingaruka, Mythos Boutique Hotel nayo zayigezeho kuko abakiliya bagabanyutse.

Mu kugerageza kureshya ababagana iyo Hoteli n’abaza gushaka serivisi zayo muri ibyo bihe, Kivuva yavuze ko hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Uwo muyobozi yahamije ko nubwo mu bihe bya COVID-19 hoteli nyinshi zafunze imiryango Mythos iri muri nkeya zitigeze zifunga.

Yakomeje ati “Twahise dukurikiza ingamba zashyizweho na Guverinoma mu guhangana na COVID-19. Kuri twe nka Hoteli ntoya byaratworoheye kugabanya ibyo dushora tugakomeza gukora kandi byatazanze umusaruro mwiza ku bakiriya bacu.”

Mythos Boutique Hotel ifite ibyumba 24 by’amacumbi n’ imyanya 80 y’ahakirirwa abafata amafunguro. Hari kandi icyumba cy’inama,ubwogero n’icyumba gikorerwamo siporo byagenewe ababagana.

Iri ku rutonde rw’amahoteli yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC) ngo ajye yifashishwa mu gushyira mu kato abavuye mu abavuye mu mahanga.

Athony Kiio, ukuriye abategura amafuguro muri Mythos Boutique Hotel yishimiye cyane kuba yaratoranyijwe nk’umutestsi w’icyumweru mu basaga ibihumbi 10 bahuriye muri East African Chefs Consurtum
John Kivuva ushinzwe ibikorwa muri Mythos Boutique Hotel yavuze ko kugira umutetsi ukomeye mu bakozi bizatuma baba bamwe mu bateka neza
Uri muri Mythos Hotel aba yitegeye umujyi wa Kigali
Aha niho hatangirwa amafunguro ateguranywe ubuhanga
Muri Mythos Hotel hari icyumba cy'inama cyujuje ibisabwa
Icyumba cya Mythos Hotel kiri ku rwego rwo hejuru
Umukiliya uhageze yakoranwa ubwuzu
Mythos Hotel iherereye mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge
Hari na piscine y'icyitegererezo
Restaurant ya Mythos Hotel iteguye mu buryo budasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .