Ikawa y’u Rwanda yerekanye umwihariko mu imurika mpuzamahanga mu Buholandi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 Werurwe 2018 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye imurikagurisha rya kawa "Coffee Festival" ryabereye i Amsterdam mu Buholandi, kuva ku wa 9 kugeza ku wa11 Werurwe 2018, igaragaza umwihariko.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yatangarije IGIHE ko u Rwanda rwagize umwihariko mu imurikagurisha rya kawa ugereranyije n’ibindi bihugu.

Yagize ati “Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha nyuma ya 2015 na 2016, ryabaye nziza cyane mu buryo bwinshi ku ruhande rw’u Rwanda. Icya mbere ni uko arirwo rwonyine uyu mu mwaka rwagaragaje inkomoko nyayo y’ikawa yacu, bigaragaza aho ihingwa, uko ihingwa, abayihinga.”

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka kandi twafatanyije na sosiyete itumiza ikawa y’u Rwanda ‘ This Side Up’ ndetse na ‘Special Roast’ iyitunganya ikanayigurisha. By’umwihariko hari kandi Sosiyete ‘Bakery Rose&Vanilla’, ikora za cake / gâteau ikoresheje ikawa y’u Rwanda . Umwihariko rero wari ukwerekana ubwiza bwa kawa y’u Rwanda butuma abantu batekereza kuyikoramo n’ibindi bitamenyerewe nka gâteau irimo ikawa yacu.”

Kwitabira iri murikagurisha kwatewe inkunga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB); Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ifatanya na ‘This Side Up’ gusobanurira abanyamahanag uburyo bwo kugura kawa mu Rwanda n’ubwo guhura no gukorana n’abahinzi bayo bitanyuze mu bandi bantu ( abakomisiyoneri) bituma umuhinzi ashobora kugurirwa ku giciro cyiza.

Muri iri murikagurisha, buri munsi habaga gahunda yo gusogongera kuri kawa y’u Rwanda mu buryo bwinshi itegurwamo, abanyamahanga bakanurirwa n’uburyohe bwayo.

Abaguzi n’abacuruzi ba kawa bavuye ku isi yose bashoboye kwibonera uburyo butandukanye bwo gutegura no guteka kawa kugira ngo igire uburyohe burushijeho.

Kawa y’u Rwanda itumizwa na sosiye nyinshi z’Abaholandi, zirimo ‘This Side Up’ iyifasha kumenyekana ku isoko ry’i Burayi.

Abanyamahanga basogongeye ku ikawa y’u Rwanda mu imurikagurirasha rya Amsterdam
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre yitabiriye imurikagurisha rya kawa
Abanyamahanga banuriwe na kawa y'u Rwanda
Uretse kunywa kawa y'u Rwanda, hanagaragajwe ko inakoreshwa mu gukora cake/gâteau
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre ari kumwe n’abakozi ba Sosiyete itumiza ikawa y'u Rwanda ‘ This Side Up’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza