Igiciro cya lisansi cyagumye ku 1109Frw

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Nzeri 2018 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli ku mezi abiri ari imbere kitazahinduka, ku buryo lisansi i Kigali izaguma ku 1109 Frw kuri litiro naho mazutu ntirenze 1093 Frw kuri litiro.

Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa 4 Nzeri 2018, yavuze ko "igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kidahindutse, hakomeza gukurikizwa igiciro cyari gisanzwe".

Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba, yabwiye IGIHE ko impamvu ibiciro bitahindutse ari uko "ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli nta cyahindutse cyatuma ibiciro bizamuka cyangwa ngo bimanuke."

Ibiciro biheruka byari byashyiriweho amezi ya Nyakanga na Kanama 2018.

Ubwo RURA yatangazaga ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu mezi abiri ashize, yari yavuze ko bizongera gusuzumwa mu mpera za Kanama 2018 bijyanye n’impinduka z’igiciro ku isoko mpuzamahanga.

Muri Gicurasi 2018 litiro ya lisansi i Kigali yaguraga 1065 Frw naho iya mazutu ikagura 1048 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza