00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cy’inyama kirahanitse ku isoko; ingamba zo guhaza abaturarwanda no gusagurira amahanga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Izamuka ry’ibiciro mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, rikomeje kuvugisha abatari bake bitewe n’uko mu byatumbagiye harimo iby’ibiribwa, ibikoresho by’isuku na gaz nyamara biri mu bifatiye runini ubuzima bw’abantu.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abaherutse kuganira kuri iyi ngingo bashyiramo no gutebya bavuga ko hari abagiye kwisubirira mu ntara bitewe n’uko ubushobozi bwabo mu mihahire butabemerera gukomeza gutura i Kigali.

Mu bigoye guhaha kuri bamwe muri iki gihe harimo n’inyama kuko ibiciro byazo byazamutse kuva mu mezi nk’atandatu ashize.

Igabanuka ry’amatungo abagwa ni imwe mu ntandaro yo guhenda kw’inyama kubera ko abazikeneye ari benshi nyamara inkomoko yazo ikaba ari nkene.

Abandi basanisha iki kibazo n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bityo abashoramari bibahenda kuzipakira bazivana hirya no hino mu gihugu.

Amakuru IGIHE yavanye ku ibagiro rya Nyabugogo ahabagirwa amatungo menshi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bisa nk’aho abakiliya baryo [babagisha] bafite ikibazo cy’igabanuka ry’amatungo kuva mu mezi atandatu ashize.

Mbere yaho ikilo cy’inyama cyaranguzwaga hagati ya 1300 Frw na 1400 Frw ariko ubu kiranguzwa 2500 Frw-2700 Frw kandi ugasanga ku isoko ari nkeya.

Abacuruzi b’inyama n’abakurikiranira hafi ibyazo bavuze ko kuba ubworozi bw’amatungo agenewe kubagwa bukiri hasi mu Rwanda, bizatuma bigorana ko ibiciro by’inyama bigabanuka.

Umwe yavuze ko kugeza ubu amatungo abagwa ahanini ari ayo aborozi bagurisha kubera ko ashaje cyangwa bahuye n’ibibazo bibasaba kuyitabaza kumwe “ukena ufite itungo rikakugoboka.”

Muri rusange ibicuruzwa bihenda kubera ko byabaye bike ku isoko mu gihe ababikeneye ari benshi. Nk’ibiribwa usanga mu gihe imyaka ikiri mu murima itarera imbere mu gihugu, ibiciro bizamuka, mu gihe cy’umwero bikagabanuka.

Naho ku bidakorerwa mu gihugu ihenda ryabyo rigirana isano n’imiterere y’inkomoko yabyo, izamuka ry’ikiguzi cy’ubwikorezi n’ibijyanye n’ivunjisha nk’iyo agaciro k’idolari kazamutse.

Ab’ubukungu buciriritse bagowe no kwisanga mu biciro by’inyama

Uko abadandaza inyama bazirangura zibahenze, niko na bo bazamura ibiciro. Kuri ubu mu Mujyi wa Kigali nibura ikilo cy’inyama y’iroti kigura 4000 Frw naho imvange ikagura hagati ya 3000 Frw na 3500 Frw. Izihendutse ni izo mu nda zigura 2000 Frw.

Inyama z’inkoko ku isoko rya Nyabugogo zigura 3000 Frw naho iz’ihene zikagura 4500 Frw. Mu mafi ihendutse ni iyitwa tomusoni igura 2500 Frw naho ihenze ikaba kapiteni igura 8500 Frw.

Umuturage witwa Munyaneza Emmanuel yavuze ko inyama zisigaye zihenze cyane kandi n’amatungo abagwa akaba atari menshi.

Yagize ati “Mu bihe byashize inyama zaguraga 2000 Frw ku kilo ariko ubu zarazamutse cyane zigera ku 3500 Frw ku kilo cy’imvange. Nk’aho ngenda ntabwo wabona ikimasa cyo kubaga.”

Icyerekezo cya RAB mu kongera inyama zikenewe mu gihugu no hanze yacyo

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) buvuga ko izamuka ry’ibiciro by’inyama rijyanye n’ingano y’inyama zikenerwa kuribwa yiyongereye bijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage ndetse n’iterambere ry’igihugu.

Impinduka zagaragaye cyane ku giciro cy’inyama z’inka kuko ari zo zikoreshwa cyane mu gihugu ari na yo mpamvu gahunda ya RAB ari ugukomeza guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga inyama ariko no gushyira imbaraga mu bworozi bw’amatungo magufi atanga inyama nk’ingurube, inkoko n’inkwavu.

Icyerekezo ngo ni uko igice kinini cy’inyama zikoreshwa mu gihugu zaturuka ku matungo magufi bikazakorwa binyuze mu mushinga wa PRISM.

Muri uyu mushinga hazatezwa imbere ubworozi bw’amatungo magufi ndetse hashyirweho ibikorwaremezo bikenewe nk’amabagiro kugira ngo uruhererekane nyongeragaciro rw’inyama rurusheho gutera imbere.

RAB itangaza ko ingano y’inyama ziboneka mu gihugu yiyongereye ku buryo bugaragara kuko yavuye kuri toni 48.861 mu 2005 ikaba igeze kuri toni 174. 904 mu 2020. Icyerekezo ni ukugeza kuri toni 215.058 mu 2024.

Guteza imbere ubworozi bw'amatungo magufi biri mu bizafasha gukemura ikibazo cyo guhenda kw'inyama

Inyama ziva mu Rwanda zicuruzwa no hanze y’igihugu

Nk’uko hari ibyo u Rwanda rukenera rukabitumiza mu mahanga, hari inyama n’amatungo magufi rwoherezayo.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yasohotse mu 2020, igaragaza ko kuva mu 2015 kugeza mu 2020 u Rwanda rwohereje hanze toni ibihumbi 29,9 z’inyama zinjije miliyoni zisaga 96,8 z’amadolari.

Muri iyo myaka itanu amafi n’ibiyakomokaho byacurujwe ku isoko ryo mu mahanga bigera kuri toni ibihumbi 56,2 yinjije miliyoni 104,1 z’amadolari.

Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare y’umwaka wa 2020 (Rwanda Statistical Year Book 2020) igaragaza ko uretse ibikomoka ku matungo nk’amata, inyama, amagi, impu, u Rwanda runohereza mu mahanga amatungo mazima arimo inka, ihene, ingurube, intama, inkoko, inkwavu n’andi arimo imbeba.

Kuva mu 2015 kugeza mu 2020, u Rwanda rwinjije 143.752.822 z’amadolari ya Amerika avuye mu matungo yoherejwe mu mahanga.

Agaruka ku bikorwa bya RAB mu guhaza isoko ry’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB ushinzwe Ubworozi, Dr Uwituze Solange, yagize ati "Intego n’inshingano bya RAB ni ukongera ingano y’ibikomoka ku matungo ku buryo ababikeye haba mu gihugu ndetse no mu mahanga babibona."

Hashize igihe igiciro cy'inyama mu gihugu cyiyongereye; iki kiribwa kiri mu byoherezwa mu mahanga

Umushinga ‘Gako Beef project’ witezweho kongera umusaruro w’inyama

Umushinga ‘Gako beef project’ watangijwe na Leta y’u Rwanda mu 2014 mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’inyama ku isoko ryo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu umaze gushorwamo miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwaremezo na miliyari 19 Frw z’ishoramari.

Dr Uwituze yavuze ko hari byinshi birimo bikorwa nko gutunganya inzuri, kuvugurura amatungo hagendewe ko hakenewe inka zikenewe gutanga umusaruro uhagije w’inyama kandi ko gahunda yo kubaka ibagiro rigezweho, uruganda rwo gutunganya ibiryo by’amatungo, aho kubyibuhishiriza ibimasa ndetse no kuhira bizatangira vuba.

Uyu mushinga uhuriweho n’abikorera ndetse na Leta ukaba waragombaga gusozwa mu mpera z’Ukuboza 2019. Amakuru avuga ko wagombaga gushorwamo miliyoni 63 z’amadolari [hafi miliyari 63 z’amafaranga y’u Rwanda muri iki gihe], leta ikaba yaragombaga kuba ifitemo imigabane ingana na 52%.

Wagombaga gukorerwa kuri hegitari hafi ibihumbi bitandatu mu Karere ka Bugesera aho ibimasa bizajya bigaburirwa ibiryo byabugenewe bituma ibiro byiyongera vuba ku buryo nyuma y’iminsi 120 inka iba igeze ku rwego rwo kubagwa.

Mu minsi mike ishize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yasabye ko uyu mushinga wakorerwa igenzura hasuzumwa impamvu y’ibyuho byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Muri 'Gako Beef Project' biteganyijwe ko ibimasa bizajya bigaburirwa ku buryo bibyibuha vuba bikabagwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .