Igabanuka ry’amafi muri Victoria rihangayikishije u Rwanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 9 Gicurasi 2018 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Icyegeranyo cy’Ishyirahamwe mpuzamahanga ribungabunga ibidukikije (IUCN) kigaragaza ko amafi akunze kuboneka mu kiyaga cya Victoria, ku kigero cya 75 %, ari kugabanuka cyane.

Mu mpera za Mata 2018 nibwo IUCN yatangaje ko nyuma yo gukora igenzura ku bwoko bugera kuri 204 buba muri Victoria, yasanze amafi harimo ari kugenda agabanuka cyane, hafatiwe urugero ku bwoko bwa ‘Kamongo’, amafi maremare asa n’ayo bita ‘Anguille.

Mu mpamvu zateye igabanuka ryayo havuzwemo uburobyi bukorwa nabi hakiyongeraho ihindagurika ry’ibihe ritihanganirwa na bumwe mu bwoko bw ‘amafi, bigatuma atororoka.

Iryo gabanuka ry’amafi muri Victoria rihanahangayikishije abayacuruza bo mu Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Kalinda Amani urangura amafi kuri Victoria yagize ati ‘‘Natangiye gucuruza amafi nyakuye kuri Victoria mu 2001 ariko uko iminsi ishira indi igataha ubona ko agenda agabanuka ku buryo hari n’igihe umuntu ashobora kumarayo ukwezi atarapakira na toni. Ibi rero bituma iyo tuyagejeje inaha igiciro kizamuka.’’

Uretse Amani uyarangura ku kiyaga, abacuruzi mu isoko rya Nyarugenge bavuga ko igabanuka ry’ayo mafi ribahangayikishije.

Umucuruzi witwa Nyirafaranga Rose yagize ati ‘‘Iyo amafi yagabanutse muri Victoria bitugiraho ingaruka kuko abo tuyarangura nabo hano mu isoko rya Nyarugenge usanga bayazana bakaduhenda. Hari n’igihe ikilo kimwe kigeza ku mafaranga ibihumbi bine, muri iyi minsi kiri hagati ya 2800 Frw n’ibihumbi bitatu.’’

Umukozi wa Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri ) ushinzwe ubworozi bw’amafi n’uburobyi, Mukasekuru Mathilde, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda nta musaruro uhagije rufite ku buryo ruba ruhanze amaso uturuka kuri Victoria.

Yagize ati "Umusaruro w’amafi y’imbere mu gihugu ni toni ibihumbi birengaho gato 27 ku mwaka mu gihe amafi aturuka hanze agera kuri toni ibihumbi 10 ku mwaka ariko yose ntaza m u Rwanda kuko harimo n’ahanyura ajya muri Congo. Navuga ko umusaruro w’amafi yo mu Rwanda udahagije, aturuka muri Victoria uramutse ugabanutse byagira ingaruka nubwo tutavuga ko zikabije cyane.’’

Yakomeje avuga ko minisiteri yafashe ingamba zitandukanye kugira ngo umusaruro w’amafi mu Rwanda wiyongere, zirimo gukuraho imisoro ku bikoresho by’ubworozi bituruka hanze, hamwe no korohereza abashoramari kubaka inganda zitunganya ibiryo by’amafi.

Yanakomeje avuga ko hari no gukuraho imbogamizi ku kubona utwana tw’amafi.

Ati ‘‘Hubatwe ituragiro mu Karere ka Gisagara, hubakwa n’irindi mu Rwasave mu Karere ka Huye, hari n’andi maturagiro matoya yubatswe n’abashoramari rimwe riri i Karongi, Gicumbi kuri Muhazi, irindi riri mu Karere ka Gasabo. Ibyo byose Leta yagiye ifatanya n’abashoramari ndetse n’imiryango irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa.’’

Mu Rwanda, ubworozi bw’amafi bukorerwa mu biyaga no byuzi, Minagri igasanga bukozwe neza, abarobyi ntibarobe amafi atarakura, nta kabuza mu minsi iri imbere rwakwihaza ku musaruro.

Amafi yo muri Victoria ari kugenda agabanuka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza