Ifiriti u Rwanda rwohereza mu mahanga igiye kwiyongera

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Uruganda rutunganya umusaruro w’ibirayi rugakoramo ifiriti, Hollanda Fair Food, mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze, rwahawe n’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) imashini yo kongerera agaciro ibyo rukora, bikazarufasha kongera ibyo rwohereza mu mahanga.

Iyi mashini yatanzwe na USAID binyujijwe mu mushinga witwa PSDAG (Private Sector Driven Agricultural Growth, wita ku guteza imbere abahinzi.

Umuyobozi wa Hollanda Fair Food, Thijs Boer, yavuze ko iyo mashini nshya bahawe izongera ingano y’ifiriti bakoraga, ikanoherezwa mu mahanga.

Yagize ati “Aho dutangiriye gukoresha iyi mashini, umusaruro wikubye gatanu; twavuye ku gutunganya toni ebyiri z’ibirayi twakoragamo ifiriti ku munsi, tugeze kuri toni 10 ku munsi. Ni imashini ituma dukora ifiriti nyinshi. Bisobanuye ko ubu twiteguye kongerera agaciro ibirayi tubikoramo ifiriti ihagije mu gihe gito kandi imeze neza, ikagemurwa mu bice bitandukanye, cyane cyane hanze y’u Rwanda.”

Uru ruganda rugaragaza ko 60 ku ijana y’ifiriti rutunganya yoherezwa ku masoko yo hanze y’u Rwanda, nk’ i Kampala na Mbarara muri Uganda; muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Tanzania.

Umukozi muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, Mugabe Fred, yishimiye iyo mashini yatanzwe na USAID mu gufasha urwo ruganda kongera umusaruro rutunganya.

Yagize ati “Ibi bizatuma ibikorerwa iwacu birushaho kugira agaciro no kumenyekana haba mu Rwanda ndetse no hanze, bitume abifuza gushora imari yabo bari mu bihugu byo hanze bagira ishyaka; ariko n’abikorera turabasaba ubufatanye babigire ibyabo.”

Abahinzi b’ibirayi bishimiye isoko rigenda ryaguka.

Umwe mu bahinzi b’ibirayi bakorana n’uru rugannda, Tuyishime Honore, yagize ati « Iyi mashini izadufasha kongera ingano y’umusaruro twajyaga tuhagemura ; ni ukuvuga ko n’inyungu twajyaga tubona iziyongera ubwo ni iterambere rizihuta kurushaho.

Imashini USAID yahaye uruganda rutunganya ifiriti i Musanze
Aho batunganyiriza ibirayi bikorwamo ifiriti
USAID mu muhango wo gutanga ku mugaragaro imashini yongerera agaciro amafiriti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza