Icyayi cyo mu Rwanda cyegukanye ibihembo bitanu mu imurika i Kampala

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kamena 2019 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Inganda z’icyayi zo mu Rwanda zegukanye ibihembo bitanu, mu nama ihuje abahinzi b’icyayi bo mu Karere iteraniye i Kampala muri Uganda, yatangiye ku wa Gatatu ikazasozwa kuri uyu wa Gatanu.

U Rwanda ni narwo rwavuyemo uwegukanye igihembo kiruta ibindi mu bahinzi b’icyayi muri Afurika, cyahawe Rwanda Mountain Tea.

Ibindi bigo byahawe ibihembo kubera gushyira ku isoko icyayi cyiza ni Kitabi BP 1, Nyabihu PF1, Gisovu PD na Kitabi D1. Ibi bigo byashimiwe “icyayi cyuje ubwiza”, nyuma yo kwitwara neza no mu irushanwa riheruka ryo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi nama izwi nka ‘4th African Tea Convention’ yateguwe n’Umuryango w’Abacuruzi b’Icyayi muri Afurika y’Iburasirazuba, yitabirwa n’abasaga 500 baturutse mu bihugu bisaga 25. Yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Dr Ruhakana Rugunda.

Yitabiriwe n’abahinzi b’icyayi, abaguzi, abagifunga mu mapaki, abashakashatsi n’abandi baturutse hirya no hino, ngo banaganire ku iterambere ry’ubuhinzi bw’icyayi n’ibindi bifite aho bihurira na cyo.

Icyayi cy’u Rwanda gikomeje kwihagararaho mu bwiza n’uburyohe ugereranyije n’igitunganywa mu bindi bihugu byo mu karere, aho nko mu imurika riheruka i Nairobi, ikilo cy’cyayi cy’u Rwanda cyagurishijwe $5 kurusha ikindi cyayi cyamurikwaga.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishyira ku isoko icyayi cyiza cyane ku Isi, aho nibura ku mwaka rusarura icyayi kingana na toni zisaga ibihumbi 30, gihingwa kuri hegitari zisaga ibihumbi 26.

Mu mwaka ushize cyinjirije igihugu miliyoni 88 z’amadolari ya Amerika.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigira icyayi cyuje ubwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza