Ibyishimo kuri Mbanda watsinze irushanwa rya TECNO agahembwa kujya muri The Mane Music Label

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 20 witwa Mbanda John ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa ryatangijwe na Sosiyete ikora ikanacuruza telefone ya TECNO, ifatanyije na The Mane Music Label.

Uyu musore wo mu Karere ka Musanze yasoje amashuri yisumbuye umwaka ushize muri Lycée de Ruhengeri Apicul. Ni umuhererezi mu bana barindwi bavuka mu muryango we. Ubusanzwe aririmba injyana ya RnB.

Mbanda yatsinze muri ‘Spark your Talent’, irushanwa rigamije guteza imbere abanyempano bo mu byiciro birimo ubuhanzi, ubugeni, siporo n’ibindi, ahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ndetse akaba agiye kujya akurikiranwa mu muziki na The Mane Music Label mu gihe cy’umwaka.

Yakurikiwe n’abandi babiri; Cyusa Alpha Serge wabaye uwa kabiri agahembwa 300,000 Frw ndetse na Umutoni Olivia wegukanye umwanya wa Gatatu agahembwa 200,000 Frw.

Abanyempano bahuriye muri iri rushanwa uko ari 10 bose bahawe impamyabushobozi na telefoni za Spark 3.

Mbanda John yabwiye IGIHE ko ari ibyishimo bidasanzwe kuri we nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa yari ahuriyemo n’abandi banyempano nabo batoroshye.

Ati “Gutsinda nabyakiriye neza cyane narishimye muri make byarandenze. Nari nsanzwe mfite indirimbo zanditse ariko ntabwo zari zarajyanywe muri studio. Kuba ngiye kuba umwe mu bahanzi bari mu biganza bya The Mane Music Label bivuze ikintu gikomeye kuri njye, biri mu bintu nahoze nifuza kuba nabona abajyanama mu muziki cyane nka The Mane mbona bahagaze neza bafite abahanzi bakomeye. Kuba nanjye bagiye kumfasha byaranshimishije cyane.”

Yakomeje avuga ko nta kabuza agiye kugera kure hashoboka mu muziki we.

Ati “Mu buzima bwanjye bisobanuye ko ngiye kugera kure kandi koko hashoboka kuko abo bafasha ni abahanzi bahagaze neza mu muziki nanjye rero ndumva byanga bikunze ariko bizamera.”

Uyu musore usanzwe uba mu Karere ka Musanze yavuze ko ataratekereza neza niba azaza gutura i Kigali.

Ati “Ikintu ngiye gukora ni uko nta mwanya wo kwicara uhari, umwaka ni munini mfashwa na The Mane Music Label ariko na none ni muto, ngomba gukora cyane kugira ngo umwaka uzarangire hari icyo maze gukora gishobora gutuma nongererwa amasezerano cyangwa se nubwo bitabaho hakaba hari aho maze kugera mu muziki.”

Muri Gicurasi, nibwo sosiyete ikora ikanacuruza telefone zigezweho ya TECNO yatangije irushanwa ryo gufasha abanyempano ‘Spark your Talent’ ku bufatanye n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music Label ibarizwamo Queen Cha, Safi Madiba, Marina na Jay Polly.

Ryari ryateguwe mu rwego rwo kumenyekanisha telefoni nshya TECNO iheruka gushyira ku isoko ya TECNO Spark 3 na Spark 3 Pro, zikoranye ikoranabuhanga rihambaye mu gufata amashusho.

Mbanda yegukanye miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda no kurebererwa inyungu mu muziki na The Mane Music Label
Mbanda John wegukanye umwanya wa mbere mu'irushanwa rya TECNO na The Mane Music Label
Cyusa wabaye uwa Kabiri akegukana ibihumbi magana atatu
Bad Rama uyobora The Mane Music Label yari ari muri iki gikorwa
Timmy ushinzwe kumenyekanisha Spark yatangaje ko irushanwa rizajya riba buri mwaka
Umutoni Olivia wabaye uwa Gatatu akegukana 200,000 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza