Ibisubizo by’ibibazo bikomeje kwibazwa nyuma y’uko Airtel iguze Tigo Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 Ukuboza 2017 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo inkuru yamenyekanye ko ikigo Bharti Airtel kibarizwamo Airtel Rwanda cyaguze imigabane yose ya Tigo Rwanda.

Amasezerano y’ubwo bugure yashyizweho umukono kuwa 19 Ukuboza 2017, i New Delhi mu Buhinde, avuga ko Airtel Rwanda izegukana 100% by’imigabane yose ya Tigo Rwanda.

Abakiliya ba Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular S.A, bagiye kwiyongera ku basaga miliyoni 370 bari ku murongo wa Airtel ikorera mu bihugu 17 ku Isi.

Abasanzwe ari abakiliya ba Tigo bahise batangira kwibaza ibibazo byinshi, birimo iherezo rya simukadi zabo, amafaranga ari konti za Tigo Cash, aho hari n’abatangiye gukwirakwiza ibihuha ko abayafite nibatayakuraho vuba bashobora kuzabihomberamo.

Ibi ariko ntaho bihuriye n’ukuri kuko uku guhuza Airtel na Tigo Rwanda bitazagira ingaruka ku bakiriya.

Nk’uko Airtel Rwanda ibisobanura, igihe cyose ibiteganywa n’amategeko bitarashyirwa mu bikorwa, abakiliya ba Tigo Rwanda bazakomeza guhabwa serivisi n’abakozi n’ahantu hasanzwe.

Kuri ubu ihuzwa rya Airtel na Tigo rinategereje Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, kigenzura imikorere y’ibigo by’itumanaho.

Ibiteganywa n’amategeko nibimara gukorwa bizagenda gute?

Ibiteganywa n’amategeko nibimara gushyirwa mu bikorwa, hazatangira urugendo rwo guhuza ibigo byombi, by’umwihariko abakiliya, ibikorwa, abakozi ndetse n’ibikorwaremezo.

Nubwo ibi bigo byombi nibimara guhuzwa bizahinduka Airtel Rwanda, abari ku murongo wa Tigo Rwanda bazakomeza gukoresha simukadi na nimero zabo zisanzwe, n’abasanzwe bakoresha Airtel ntakizahinduka. Bazaryoherwa n’uko umurongo uzagera hirya no hino, bitandukanye na mbere.

Nta mpinduka ku bakoresha Tigo Cash na Airtel Money

Mu gihe hari abari batangiye kwihutira kubikuza amafaranga yabo ari kuri Tigo Cash, ibi bigo byabamaze impungenge ko bazakomeza kubona iyi serivisi, kimwe n’abakoresha Airtel Money.

Umutekano w’amafaranga ari kuri Tigo Cash na Airtel Money uba wizewe, kuko atabikwa muri ibi bigo ahubwo nabyo biyabitsa muri banki zikorana nabyo.

Ku kibazo kirebana n’abakozi ba Tigo Rwanda, Airtel igaragaza ko kuvuga ikibateganyirijwe uyu munsi kwaba ari ukwihuta kuko hari byinshi bitaranozwa, ahubwo uko ibigo byombi bizagenda bihuza imikorere ni nako hazagenda hamenyekana uburyo akazi kazakomeza gukorwa.

Tigo Rwanda yari yihariye isoko ry’itumanaho ku kigero cya 38.9%, abashoramari bayo basobanura ko icyemezo cyo kuyigurisha kiri muri gahunda yo kwagura imikorere yabo no kunoza imitangire ya serivisi z’itumanaho mu bice byo muri Amerika y’Amajyepfo.

Icyicaro cya Airtel Rwanda i Remera mu Mujyi wa Kigali

Indi nkuru wasoma : Tigo Rwanda yemeje ko Abanyarwanda bazungukira mu kugurisha imigabane yayo muri Airtel
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza