Ibikorwa by’ubuhinzi biri munsi ya miliyoni 12 Frw bishobora gusonerwa imisoro

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 25 Mutarama 2018 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Umushinga w’Itegeko rigenewe imisoro itaziguye ku musaruro uri gutorerwa mu Nteko Ishinga Amategeko, uteganya ko hasonerwa umusoro ku musaruro ukomoka ku buhinzi uri munsi ya miliyoni 12 Frw.

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko yari yashinzwe gusuzuma iryo tegeko, Depite Mukayuhi Rwaka Constance, yavuze ko ibyo bisobanuye ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bifite imari shingiro ya miliyoni 12 Frw bitazajya bisoreshwa.

Yagize ati “Ni ikintu cyiza rero cyo guteza imbere urwo rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi cyane ko ruteza imbere imibereho y’abaturage.”

Gusa bamwe mu badepite ntibanyuzwe n’urwo rugero rwafatiweho bavuga ko ahubwo bari bakwiye gukuraho umusoro wose.

Depite Nkusi Juvenal yagize ati “Miliyoni 12 Frw ngo niho batangirira? Turi mu ihiganwa n’amahanga n’Isi yose, tuzi ko ibihugu byinshi by’i Burayi byorohereza urwo rwego, none twebwe tugiye gusoresha n’ibyo turya, ese ubwo tuzarushanwa dute nabo?

Depite Munyangeyo Théogène nawe yavuze ko miliyoni 12 Frw zidahagije kuko ngo ubuhinzi ari urwego rugikeneye kwiyubaka.

Yagize ati “Uru rwego rukora ku buzima bw’abantu mu buryo bukomeye, wenda icyo twagakoze mu gutangira twavuga tuti umusoro ku nyungu nuve kuri 30% ugere kuri 5% cyangwa 2%, ariko ibyo gukuraho umusoro wa ziriya miliyoni 12 ntabwo uhagije rwose.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana , yamaze impungenge abadepite ababwira ko n’ubundi ibigenerwa ubuhinzi kugira ngo butere imbere bizakomeza kubaho.

Yagize ati “Mu cyerekezo tuganamo ni uko ubuhinzi bugomba kuba ubucuruzi kandi bwunguka, ku bijyanye n’ibyo twakora kugira ngo bwunguke n’ubundi biriho ntabwo bisimburana n’imisoro kuko hari n’ifumbire, kandi n’ibindi bikorwa bikeneye gufasha ifumbire birakomeza, kandi gushyigikira rero ubuhinzi binyuze no mu bundi buryo bw’amahoro yo ku mipaka bizakomeza.”

Usibye kudasoresha abafite ibikorwa by’ubuhinzi bitarenze miliyoni 12 Frw, kugeza ubu ntibinasoreshwa umusoro ku nyongeragaciro (TVA). Ni mu gihe abanyarwanda bagera kuri 70% bakora ubuhinzi.

Perezida wa Komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo by'igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Mukayuhi Rwaka Constance
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana
Abadepite basabye ko ibikorwa by’ubuhinzi bisonerwa umusoro burundu mu rwego rwo kubiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza