Ibihugu 23 birimo u Rwanda byatangije isoko rihuriweho mu bwikorezi bw’indege

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 29 Mutarama 2018 saa 03:55
Yasuwe :
3 2

Mu nama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye i Addis Ababa, ibihugu 23 bya Afurika byatangije isoko rihuriweho mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market), ryitezweho gufungurirana amarembo mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, kugabanya ibiciro by’ingendo no guteza imbere ubuhahirane hagati y’abatuye uyu mugabane.

Iri soko ryatangijwe ku Cyumweru na Perezida Kagame w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa AU, ari kumwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé.

Ibihugu 23 byasinye imyanzuro ishyiraho uburyo bwo koroshya ubwikorezi mu ndege muri Afurika nibyo byatangije iri soko, birimo; birimo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Benin, Cote d’Ivoire, Kenya, Botswana, Burkina Faso, Cape Verde, Repubulika ya Congo, Misiri, Ethiopia, Ghana, Gabon, Guinea, Liberia, Mali, Mozambique, Nigeria, Sierra Leone, Swaziland, Togo, Zimbabwe, Niger.

Mu ijambo yavuze amaze guhabwa inshingano zo kuyobora AU, Perezida Kagame, yavuze ko gutangiza isoko rihuriweho ry’ubwikorezi bw’indege ari intambwe nziza yo koroshya ubwikorezi ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Uyu munsi twatangije isoko rihuriweho mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege, ni intambwe y’ingenzi itanga icyizere mu bijyanye n’ubwikorezi. Turi hafi gushyiraho isoko rusange mu bihugu bya Afurika, bikeneye gukorwa muri uyu mwaka.”

Yakomeje avuga ko ari ngombwa gushyiraho isoko rimwe ku mugabane, guhuza ibikorwa remezo no gushingira ubukungu ku ikoranabuhanga kandi byose bigashingira ku bufatanye kuko nta gihugu cyangwa akarere kahitamo gukora ibyako.

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika, inzobere mu bwikorezi bw’indege, abayobozi b’ibigo bikora ubwikorezi bw’indege n’abandi bafite aho bahuriye n’iby’indege ku mugabane wa Afurika no hanze ya wo.

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe iby’indege muri Afurika, Raphael Kuuchi, yavuze ko gutangiza iri soko ari impinduka nziza zizateza imbere Afurika n’ubuhahirane.

Yagize ati “Gufungurirana ikirere byongera abagenzi, ubukungu ndetse bigahanga n’imirimo. Twizeye ko n’ibihugu bya Afurika bisigaye bizasanga ibindi kuri iri soko.”

Inyigo yakozwe n’iki kigo mu bihugu 12 bya Afurika byafunguriranye ikirere, yerekanye ko guhuza isoko byatumye ibyo bihugu byongera miliyari 1.3 z’amadolari kuri GDP, bigahanga imirimo 155,000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike, bikongera serivisi ku kigero cya 75%, kikanongera urwego rw’ubucuruzi no kugabanya igihe abagenzi bakoreshaga mu ngendo.

Iri soko ni umwe mu mishinga ya AU izagerwaho mbere ya 2063, hagamijwe kwihuza kw’ibihugu, amahoro n’iterambere ry’umugabane. Ryitezweho gufungurirana amarembo mu bijyanye n’ubwikorezi bw’indege, ibiciro by’ingendo bizagabanukaho 25%, iterambere rya sosiyete z’indege muri Afurika, guteza imbere ubuhahirane hagati y’abanyafurika, guteza imbere ubukerarugendo, kuzamura umusaruro mbumbe w’ibihugu (GDP), guhanga imirimo no kwihuza kwa Afurika.

Ibihugu byaritangije bihuriza hamwe abaturage bagera kuri miliyoni 600 bafite umusaruro mumbe wa miliyari 1450 z’amadolari ya Amerika mu 2015. Biteganyijwe ko abagenzi baziyongeraho miliyoni 200 ku mwaka.

Perezida Kagame w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa AU, ari kumwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat (Ibumoso) na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé (Iburyo)
Ibihugu 23 byasinye imyanzuro ishyiraho uburyo bwo koroshya ubwikorezi mu ndege muri Afurika nibyo byatangije iri soko
Perezida Kagame, yavuze ko gutangiza isoko rihuriweho ry’ubwikorezi bw’indege ari intambwe nziza yo koroshya ubwikorezi ku mugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza