00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihano bya Amerika byasubije inyuma ubukungu bwa Huawei

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Kanama 2021 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Inyungu ya sosiyete y’ikoranabuhanga y’Abashinwa, Huawei yaragabanyutseho 30% mu mezi atandatu ya mbere ya 2021, aho yinjije miliyari 49.56 z’amadolari muri ayo mezi.

Bimwe mu byatumye ubukungu bwayo busubira inyuma harimo ibihano cyafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bijyanye no kugura cyangwa kugurisha ibikoresho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nko ku nyungu yaturukaga kuri telefone zicuruzwa, yagabanutse ku kigero cya 47 %. Iki kigo kandi cyatangaje ko ibikoresho cyajyaga kibona byifashishwa mu gukora telefone n’ibindi bikoresho na byo byagabanutse.

Ibi bihano kandi byagize ingaruka ku bucuruzi Huawei yajyaga igirana na Google aho telefone zayo zashoboraga gukoresha Android Operating system, biba ngombwa ko ikoresha porogaramu yayo ya Harmony OS.

Inyungu ya Huawei yaragabanyutse mu mezi atandatu ashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .