00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo n’inganda byeretswe uruhare rwabyo mu kurengera ibidukikije

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Abafite inganda by’umwihariko izikoresha amazi n’amashanyarazi menshi bagiranye ibiganiro n’inzego zifite aho zihuriye no kongera umusaruro w’ibituruka mu nganda no kurengera ibidukikije hagarukwa ku cyakorwa ngo zigabanye ingano y’ibyo zifashisha mu bikorwa byazo zikagabanya ikiguzi kigenda mu gutunganya ibyo zikora, hakongerwa umusaruro ndetse zikabungabunga n’ibidukikije.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’ibigo bya leta, abantu ku giti cyabo, inganda muri rusange aho bagaragarijwe ibikorwa bimaze imyaka bikorwa n’Ikigo kigamije kunoza Imikoreshereze y’Umutungo no guhanga udushya mu guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe [Rwanda Cleaner Production and Climate Innovation Centre, CPCIC].

Iki kigo cyashyizweho mu mwaka wa 2019, gihuza iyahoze ari Rwanda Resource Efficient and Cleaner Production Centre (RRECPC) ndetse n’Ikigo cyo guhanga udushya mu guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (Climate Innovation Centre). CPCIC ishamikiye ku Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA).

CPCIC yibanda ku gufasha mu kubungabunga ibidukikije ahashyizweho amahame yo gufasha inganda, inzego za Leta na sosiyete gukoresha umutungo mu buryo butangiza ibidukikije.

Mu byaganiriweho muri iyi nama harimo kurebera hamwe uko ibigo n’inganda bishobora gukoresha neza amazi cyangwa ingufu mu buryo butangiza ibidukikije kandi bubyara umusaruro.

Kuva cyatangira, Ikigo CPCIC, kimaze gukorera ibikorwa mu turere 13 aho cyahuguye abantu 644, gifasha inganda 142 gukora imirimo yazo mu buryo bubyara umusaruro mwinshi ariko butangije ibidukikije ndetse amashuri makuru atanu n’ibigo bya leta 29 byigishwa gukoresha neza amazi n’amashanyarazi n’ibindi bikorwa mu buryo butangiza ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, yavuze ko kuba inganda zikoresha amazi menshi, bituma hari amazi amabi amenwa bityo akaba yakwangiza ibidukikije kandi afashwe agashyirwa ahantu hamwe ashobora gutunganywa no kubyazwa umusaruro hatangijwe ibidukikije.

Yasobanuye ko kuba inganda zikenera ibikoresho byinshi by’ibanze bituma zigomba gutekereza ku buryo zanoza imikoresherezey’ibi bikoresho zikarushaho gutanga umusaruro mwinshi ndetse zikanagabanya umwanda ukomoka ku byo bikora.

Yakomeje agira ati “Ku mashanyarazi hari uburyo abantu bashobora kugira umuco mwiza wo kuvuga ngo niba ntarimo gukoresha amashanyarazi ngomba kuyazimya, icyo gihe hari inyungu uzagira kuko ayo ukoresha aba make ariko nanone n’uburyo wangiza ibidukikije nabyo biragabanuka.”

Dr Birame avuga ko hari n’imyanda myinshi usanga abantu bajugunya kandi hari ubundi buryo ishobora kubyazwamo ikindi kintu kizima yakorwamo igatanga umusaruro aho kugira ngo ijugunywe yangize ibidukikije.

Nko mu Ruganda rw’Icyayi cya Rubaya, imodoka yari ishaje yakozwemo akamodoka gato kifashishwa mu gusarura icyayi.

Umukozi ushinzwe Tekiniki mu Ruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu rubarizwa muri Rwanda Mountain Tea, Vuguziga Octave, yavuze ko uretse ibyo, mu ruganda rwabo hari n’ibindi bikorwa bigamije kubyaza umusaruro imyanda birimo nko kuba bafata amapine y’imodoka zashaje bakayaha abayakoramo ibindi bintu nk’inkweto n’ibindi.

Ati “Inyungu irimo aho ni uko iyo twita imyanda tuyibyaza umusaruro ikagurwa ikabyazwamo ibindi bikoresho ntitwangize ibidukikije.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibidukikije ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe, Cyiza Béatrice, yavuze ko inganda zigira uruhare rukomeye mu kwangiza ibidukikije ariko ziramutse zikoze neza zafasha mu kubirengera.

Mu mushinga SCENR ushyirwa mu bikorwa na Ministeri y’Ibidukikije ibinyujije mu bafatanyabikorwa, CPCIC yakoze ubukangurambaga mu ngamba mu buryo bwo kubungabunga ibikoresho no kubyaza umusaruro imyanda ibora nitabora itoherejwe mu kimoteri.

Ibigo byitabiriye inama byemeje ko hakwiye kureba uburyo gahunda zo kongera umusaruro habungabungwa ibidukikije zashyirwa mu byo bakora bafatanyije na CPCIC.

Abitabiriye beretswe ibimaze gukorwa na CPCIC mu gufasha inganda kubungabunga ibidukikije
Abitabiriye inama yamurikiwemo ibyagezweho na CPCIC bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ku byafasha mu kurengera ibidukikije
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, yavuze ko inganda zayobotse kurengera ibidukikije zibikuramo inyungu nyinshi
Umuyobozi mu Kigo gishinzwe kugenzura Ubuziranenge, RSB, Jean Pierre Bajeneza, na we ari mu bitabiriye iyi nama
Liliane Mupende ukora mu Kigo cyita ku Bidukikije, Global Green Growth Institute, GGGI yasabye ko ibikorwa byo kurengera ibidukikije inganda zibigira ibyazo
Impuguke muri CPCIC, Mugabekazi Sylvie, yasobanuye bimwe mu bimaze kugerwaho mu gushishikariza inganda gukora mu buryo butangiza ibidukikije
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .