Ibicuruzwa byoherezwa n’ibihugu bya EAC i Burayi byiyongereyeho miliyoni $200 mu 2017

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Kamena 2018 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) byohereje ku mugabane w’u Burayi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 2.5 z’amadolari ya Amerika, avuye kuri miliyari $2.3 y’ibyoherejwe mu 2016.

Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (ITC) cyagaragaje ko iri zamuka rya miliyoni 200 $, ringana na 8% ryashoboraga kwiyongera mu gihe ibihugu bya EAC biza kuba bifite ibipimo bihuriyeho hagati yabyo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorerwa muri EAC, Havugimana Jean Baptiste, aheruka gutangariza abitabiriye Inama yahuje ba rwiyemezamirimo b’abagore i Arusha ko “Kwinjira ku isoko ry’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Akarere gakeneye guhuza ibyo gakora n’ibya EU.”

Yakomeje avuga ko ibicuruzwa biva muri EAC bigomba kuba “byujuje ibyifuzwa n’abaguzi ku isoko ry’i Burayi.”

Abahanga bagaragaza ko bizagerwaho mu gihe ibihugu byibumbiye muri EAC bizaba byashyize umukono ku masezerano yerekeranye n’amabwiriza y’ubuziranenge (SPS) bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Iteka rya Perezida n° 147 bis/01 ryo ku wa 15/07/2014 ryemeza burundu amasezerano ngenderwaho y’Ishyirahamwe ry’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC) yerekeranye n’amabwiriza y’ubuziranenge (SPS) bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi yashyiriweho umukono Arusha muri Tanzania, ku wa 12 Nyakanga 2013.

Citizen dukesha inkuru itangaza ko izindi mbogamizi zituma ubucuruzi bwo mu Karere bugenda biguru ntege ari ibijyanye n’imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro n’amahoro (Non-Tariff Barriers-NTBs) bigira ingaruka ku ishoramari rya EAC no ku rwego mpuzamahanga.

Muri Nzeri 2017, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), cyasinyanye amasezerano n’abacuruzi 22, kibaha ibyemezo bibemerera kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu bidakorewe igenzura iryo ariryo ryose mu rwego rwo kubafasha no kuborohereza ubucuruzi.

Bimwe mu bihugu bya EAC byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi (EPA) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ibindi bitangaza ko bititeguye kuyasinya igihe cyose ibibazo byagiye bigaragazwamo bitarakemurwa.

Ku wa 1 Nzeri 2016 nibwo ba Minisitiri b’Ubucuruzi mu Rwanda na Kenya bashyize umukono ku masezerano ya EAC-EU EPA, mu gikorwa cyabereye i Brussels mu Bubiligi, ariko ibindi bihugu bigaragaza impungenge zagiye zituma batayasinya kandi ari amasezerano ya EAC n’ibihugu biyigize. Ateganya uburyo bwo gufungurirana imipaka mu bucuruzi, hagakurwaho imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe, ibintu Kenya igaragaza ko bifite inyungu nyinshi bitewe n’uko ifite byinshi yohereza mu Burayi.

Ibihugu byo muri EAC byohereza cyane mu bigize EU, ibicuruzwa birimo ikawa, indabo, itabi, icyayi, amafi, imboga n’amabuye y’agaciro, mu gihe ibihugu byo muri EU byohereza muri EAC ibicuruzwa birimo imashini zo mu nganda n’ibyuma binyuranye, imodoka, imiti n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza