Ibiciro ku isoko byazamutseho 7,1% mu kwezi gushize

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Ukwakira 2017 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko ibiciro ku isoko yaba mu mijyi no mu byaro byiyongereye mu kwezi gushize, wabikomatanyiriza hamwe ugasanga byarazamutse kugera ku kigero cya 7,1%.

Igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ni cyo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

Raporo y’iki kigo igaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,8% mu kwezi gushize kwa Nzeri 2017 ugereranyije na Nzeri 2016. Naho muri Kanama 2017 ihindagurika ry’ibiciro ryari ku kigereranyo cya 3,2%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 3,8% mri Nzeri ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 8,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 1,5%.

Iyo ugereranyije Nzeri 2017 na Nzeri 2016, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 2,6%.

Ibiciro mu byaro

Muri Nzeri 2017 ibiciro mu byaro byiyongereyeho 8,9% ugereranyije na Nzeri 2016, naho ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Kanama 2017 ryari ku kigereranyo kingana na 9,4%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 8,9% mu kwezi kwa Nzeri ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 11,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 51,5%.

Iyo ugereranyije ukwezi kwa cyenda (Nzeri 2017) n’ukwezi kwa munani (Kanama 2017) ibiciro byiyongereyeho 1,9%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,2% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,6%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe

Mu kwezi gushize kwa Nzeri 2017 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 7,1% ugereranyije na Nzeri 2016. Twakwibutsa ko ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa munani (Kanama 2017) byiyongereyeho 7,2%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 7,1% , ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 10,5%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 23,0%.

Iyo ugereranyije Nzeri 2017 na Kanama 2017, ibiciro byiyongereyeho 1,5%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,3% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,2%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza