Ibiciro by’amata byazamuwe mu gihugu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Gashyantare 2018 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyizeho igiciro cy’amata kigomba kubahirizwa n’inzego zitandukanye hagamijwe guteza imbere umworozi, nta kumuhenda.

Mu itangazo ryatanzwe, Minisitiri Vincent Munyeshyaka yavuze ko ibiciro byashyizweho hashingiwe ku nama zahuje abafite aho bahuriye n’ubworozi mu gihugu hose, hakigirwamo uburyo umworozi yatezwa imbere.

Ubusanzwe umworozi yagurirwaga litilo y’amata ku mafaranga agera ku 180 no munsi ariko ubu umworozi azajya ayageza ku ikusanyirizo, ahabwa 200 Frw kuri Litilo. Iryo kusanyirizo ryo rizajya rigurisha litilo ku 220 Frw.

Ku makusanyirizo akorana n’inganda z’amata nka Savannah ruherereye i Nyagatare; Mukamira Dairy cyangwa Nyanza Dairy nayo azajya ahabwa amafaranga 220 ariko bayahabwe ari uko amata ageze aho izo nganda zikorera.

Itangazo rivuga ko umworozi cyangwa ikusanyirizo rizajya rigeza amata ku ruganda rw’Inyange, azajya ahabwa amafaranga 240 kuri litilo.

Minicom ivuga ko abari bafite ibiciro biri hejuru ya 200 ntacyo bizahindukaho.

Ku borozi n’amakusanyirioz bataragira ubushobozi bwo kugeza amata ku ruganda, bo bazajya biyumvikanira amafaranga make bakuraho kugira ngo ruze kuyatwara.

Perezida w’Urugaga rw’aborozi b’inka zitanga umukamo, Gahiga Gashumba, yabwiye IGIHE ko bishimiye uko kuzamura ibiciro by’amata, gusa avuga ko amakusanyirizo yo ashobora kubihomberamo.

Ikusanyirizo ryemerewe kugurisha amata ku mafaranga 220 kuri litilo.Bivuze ko ryunguka amafaranga 20 kuyo riba ryahaye umworozi.

Gahiga avuga ko ugereranyije ibyo ikusanyirizo riba ryakoze ngo rifate neza amata, bigoye kugira ngo ryunguke hashingiwe kuri icyo giciro.

Ati “Ikibazo kigihari kiri mu makusanyirizo, ayo mafaranga 20 arengaho usanga adashobora kujyana n’igiciro bahura nacyo mu gutwara amata ku ruganda cyangwa kuyabika neza. Cyane cyane umuriro ni ikibazo gikomeye cyane, urahenze. Ntabwo ayo mafaranga arengaho ashobora guhura n’ibiba byatakajwe ku kwita kuri ayo mata.”

Yanavuze ko ibyo biciro asanga nta ngaruka bizagira ku baguzi basanzwe bagura amata ahatari ku ruganda cyanga ku makusanyirizo kuko ngo bo ibiciro bigenwa n’ibihe.

Yagize ati “Hari aho bizubahirizwa cyane cyane ahari isoko aho inganda zigura ariko ahatari isoko ryizewe biragoranye. Umuntu agura amata uko ashatse uwo munsi kandi bitewe n’amata ahari kuko ahenshi usanga ibiciro binarenze 200. Buriya amata atajya ku ruganda isoko rigenwa n’ibihe.”
Umusesenguzi mu by’ubukungu Teddy Kaberuka yabwiye IGIHE ko ukurikije uko ibindi biciro byiyongeraga, byari bikwiye ko n’amata yiyongera umworozi agatera imbere.

Icyakora, yavuze ko bishobora kuza kugira ingaruka ku baguzi b’amata n’ibiyakomokaho.

Ati “Ibikomoka ku mata birakenerwa cyane mu mirire, niba igiciro cy’amata cyazamutse hari abantu benshi badakomeza kubasha kuyabona, bishobora rero kubagiraho ingaruka haba mu byo bahaha no mu mirire. Urumva n’inganda zikora ibikomoka ku mata niba ziyaguze bizihenze, ibyo bakora nabyo bizagera ku isoko bihenze.”

Aborozi batonze umurongo babuganiza amata mu bikoresho biyakonjesha ku ikusanyirizo rya Koperative Zirahumuje mu Murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza