Kwamamaza

Huye:Tigo yishyuriye mituweli abaturage 330 batishoboye

Yanditswe kuya 1-10-2016 saa 17:20' na Thamimu Hakizimana


Sosiyete y’Itumanaho, Tigo Rwanda yishyuriye mituweli abaturage 330 batishoboye batuye mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye, muri gahunda yise ’Turahabaye.’

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’umuganda wo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, wahuje abaturage bo mu Murenge wa Karama, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse na Bernard Makuza,
Perezida wa Sena.

Manzi Noah, uhagarariye Tigo mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo,yavuze ko iyi gahunda yo kurihira abatishoboye mituweli iri mu rwego rwo kugira ngo Tigo isangire n’abaturage umusaruro yabonye mu myaka irindwi imaze ikorera mu Rwanda.

Yagize ati "Turahabaye ni gahunda yo kwegera abakiriya tukabaha serivisi zihuse kandi zibanogeye tubari hafi, usibye aba twishyuriye dufite na gahunda yo kubegera tukabigisha ibijyanye n’ubucuruzi kugira ngo na bo babashe kwiteza imbere."

Yakomeje avuga ko Tigo yarihiye aba baturage mituweli kuko ihora yifuza ko abanyarwanda bagira ubuzima buzira umuze.

Cyprien Mutwarasibo, Umuyobozi w’Akarere ka Huye ushinzwe ubukungu we avuga ko ubu bufasha bahawe na Tigo buzatuma bariha mituweli 100%.

Yagize ati "Turabyishimiye cyane kuko aba baturage bishyuriwe mitiweli bari barabuze ubushobozi bwo kuyishyura ndetse bizanatuma tubasha kugira abaturage bishyuye mitiweli ku kigero cya 100%."

Akimana Alphonsine, umwe mu bahawe mituweli yavuze ko ashimira Tigo yamuhaye amahirwe yo kwivuza dore ko yari yarabuze uko yiyishyurira.

Abaturage batishoboye mu Murenge wa Ngoma, bishyuriwe mituweli na Tigo Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 6 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved