00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe imishinga itandatu y’urubyiruko izafashwa na MTN ku bufatanye na Inkomoko

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 2 Kamena 2021 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

MTN Rwanda ku bufatanye na Inkomoko Entrepreneur Development ifasha ba rwiyemezamirimo batandukanye by’umwihariko abakorera mu nkambi ziri mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kanama 2021, batangaje imishinga y’urubyiruko itandatu yahize iyindi bazafasha kwiteza imbere.

Mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cya MTN Nyarutarama kuri uyu wa Gatatu, ibi bigo byombi byatangaje imishinga itandatu bahisemo gukorana nayo, ni mu rwego rwo gufasha urubyiruko gukomeza kuzamura urwego rw’imishinga yabo, mu gikorwa cyiswe Level Up Your Biz.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN, Yaw Ankoma Agyapong, yavuze ko impamvu bahisemo gukorana n’urubyiruko, ari mu rwego rwo gufasha urubyiruko gutera intambwe yo kwiteza imbere.

Ati “Uyu mwaka twasanze kubafasha guhamagara bidahagije, duhitamo no kubafasha mu mishinga yabo. Muri ibi bihe bya Covid turashaka guha urubyiruko amahugurwa ahagije muri bucuruzi bwabo n’ubundi bufasha butandukanye.”

Yavuze ko bazafasha urubyiruko rufite imishinga ikoresha cyane ikoranabuhanga, bakazabafasha kwamamaza biciye ku mbuga za MTN ndetse no kubaha uburyo bw’itumanaho ku buntu.

Mpano Paulette ushinzwe itumanaho muri Inkomoko Inkomoko Entrepreneur Development, yavuze ko aribo bazatanga amahugurwa mu bucuruzi kuri uru rubyiruko, by’umwihariko bakabagenera umuntu ubakurikirana mu micungire y’imishinga yabo.

Yagize ati “Aba ba rwiyemezamirimo batandatu twahisemo, Inkomoko izabafasha kubaha amahugurwa, kubigisha iby’ingenzi bizabafasha mu mishinga yabo, kuyimenyekanisha by’umwihariko tuzabaha ubumenyi mu gucunga imari y’imishinga yabo”.

Umuyobozi wa Inkomoko, Teta Ndejuru yashimye uburyo urubyiruko rwitabira guhanga udushya bareba ibikenewe muri sosiyete batuyemo.

Ati “Ni byiza kubona umubare munini w’urubyiruko rwitabira guhanga udushya kandi bakagaragaza ibitekerezo byiza bikenewe na sosiyete nyarwanda. Inkomoko na MTN twishyize hamwe ngo dufashe uru rubyiruko kuzamura urwego rw’imishinga yabo”.

Imishinga itandatu yahiswemo iturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu irimo Smart Class Ltd ikorera muri Nyarugenge, Urukundo Initiative ikorera muri Kicukiro, The HappyNes yigisha imirimo itandukanye nko gukora amashakoshi abakobwa babyaye bakiri bato ikorera muri Gasabo, Step in Technology and Business ltd ikorera mu karere ka Nyagatare, Yakkabele yo mu karere ka Bugesera na Impano Tours y’ i Musanze ifasha abantu mu bukerarugendo.

Mu gutoranya iyi mishinga hagendewe ku bintu bitandukanye harimo kuba nyirawo atarengeje imyaka 30, kuba batinjiza agera kuri miliyoni 200 ku mwaka, kuba barandikishije ubucuruzi bwabo, bakaba kandi bagaragaza ibyo bakora bifashishije ikoranabuhanga.

Iyi mishanga uko ari itandatu yatoranyijwe mu gihugu hose muri 194 yari yiyandikishije.

Umwe mu rubyiruko rufite umushinga watoranyijwe, Uwase Aline washinze The HappNes, yavuze ko ari iby’agaciro kuba baratoranyijwe, yongeraho ko bizabafasha mu kuzamura ubumenyi mu micungire y’imishinga yabo.

Ati “Aha tuzigiramo ibijyanye no gucunga amafaranga kugira ngo ubucuruzi bwacu butere imbere, kandi tugize amahirwe yo gutoranywa muri batatu byadufasha kuzamura igishoro cyacu”.

Niyonshuti Fabrice washinze Smart Class LTD ifite urubuga ruhuza abanyeshuri batandukanye mu gusangizanya ubumenyi we, yavuze ko bizabafasha mu micungire y’amafaranga, agasaba urundi rubyiruko kudacika intege.

Imishinga yatoranyijwe izatangira guhabwa amahugurwa n’Inkomoko kuva tariki ya 15 Kanama 2021 mu gihe kingana n’amezi atanu, nyuma hakazatoranywamo imishinga itatu ariyo izahabwa inkunga y’amafaranga na MTN ingana na miliyoni y’amanyarwanda kuri buri mushinga.

Aline Uwase afasha abakobwa babyariye iwabo kwiteza imbere
Niyonshuti Fabrice washinze Smart Class LTD ifite urubuga ruhuza abanyeshuri batandukanye mu gusangizanya ubumenyi
Mpano Paulette ushinzwe itumanaho muri Inkomoko Inkomoko Entrepreneur Development asobanura ibyashingiweho
Tata Ndejuru yashimye urubyiruko rukangukira guhanga udushya
Yaw Agyapong asobanura ko MTN yateye intambwe mu gufasha urubyiruko
Ba nyiri imishinga yatoranyijwe bishimye ubufasha bagiye guhabwa

Amafoto: Uwumukiza Nanie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .