Gakenke: Ibagiro rigezweho ry’akarere ryakwakira inka 100 ku munsi ribona eshanu gusa

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 7 Gicurasi 2018 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Ibagiro rigezweho ry’Akarere ka Gakenke rifite ubushobozi bwo kwakira inka 100 ku munsi ariko ribasha kubona eshanu gusa kandi ryarubatswe ryitezweho guca akajagari mu mabagiro atujuje ibisabwa.

Iri bagiro ryubatse mu Kagari ka Buheta, Akarere ka Gakenke, ryuzuye ritwaye amafaranga y΄u Rwanda angana na miliyoni 500 rikomeje guhura n΄igihombo gikomeye kuva mu myaka ibiri ryuzuye.

Umuyobozi w’iri bagiro,Dr Mbaga Daniel, yeruriye IGIHE ko iri bagiro rikorera mu gihombo.

Yagize ati "Inka twakira hano ku ibagiro ni nke cyane ugereranyije n΄izo twagombye kubaga, ubu twakira inka eshanu gusa ku munsi nyamara dushobora kwakira izirenga ijana. Turifuza ko ariya mabagiro yose akora atabyemerewe yafungwa hagakoreshwa iryabugenewe, bityo haboneke umusaruro uhwanye n΄ibyashowe n΄imisoro akarere kadusaba ibashe kuboneka naho ubu abakiriya baracyari bake bitewe n΄akajagari kakiri mu mabagiro."

Abakora ubucuruzi bw’inyama bavuga ko akajagari k’amabagiro ahanini gaterwa n’imiterere y’aka karere k’imisozi ariko bakavuga ko bitatuma akajagari mu mabagiro gakomeza.

Karangwa Protais yagize ati "Akajagari k’utu tubagiro ahanini bitwaza imiterere y’aka karere ntibyorohere abantu kugera kuri iri bagiro, hakurikiranwe ababagira mu bigunda n΄ahandi hatemewe, nibafatwa bahanwe kuko impamvu batanga zitatuma bica amabwiriza yatanzwe n’akarere."

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w΄Akarere ka Gakenke, Niyonsenga Aime Francois, avuga ko batangiye gukumira aya mabagiro yose atemewe kugira ngo babashe guhaza iri bagiro.

Yagize ati "Iri bagiro akarere karyubaka ryari rifite ubushobozi buhanitse bwo kwakira inka ziturutse hirya no hino muri aka karere ariko umusaruro wifuzwaga ntiwagezweho. Ubu rero nk΄ubuyobozi turi kugerageza gukumira no gufunga aya mabagiro agikora mu buryo butemewe kugira ngo tubashe guhaza iri bagiro ryacu, mu gihe gito iki kibazo kizaba cyabonewe umuti urambye."

Iri bagiro ryubatswe hagamijwe guca umwanda n’akajagari kagaragaraga mu bucuruzi bw’inyama.

Imbere mu ibagiro rigezweho ry’Akarere ka Gakenke
Zimwe mu mashini zigezweho zifashishwa mu kubaga inka
Iri bagiro rigezweho ry’akarere rifite ubushobozi bwo kwakira inka 100 ku munsi ariko ribasha kubona eshanu gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza