Expo ya 2017 yitabiriwe n’abasaga ibihumbi 250

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Nzeri 2017 saa 05:52
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi 16 Expo ya 2017 iri kubera i Gikondo, yasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nzeri, hashimirwa abantu bose bayitabiriye uhereye ku bamurika baturutse mu bihugu 19.

Imurikagurisha ngarukamwaka ribera i Gikondo, niryo rinini riba mu Rwanda. Ryatangiye mu 1978, ritegurwa na Minisiteri y’Ubucuruzi gusa yaje gufungurira imiryango ibihugu by’ibituranyi mu 1998 aho muri uyu mwaka yitabiriwe n’abagera ku 140 n’abanyamahanga 29.

Kuva mu 1997 kugera mu 2005, Expo yaberaga kuri Stade Amahoro, Lycée de Kigali no mu tundi duce tw’Umujyi wa Kigali mbere yo kwimurirwa i Gikondo mu 2006.

Ubwo hasozwaga Expo ya 2017, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda ari narwo ruyitegura, rwatangaje ko yitabiriwe ku bwinshi kuko ku munsi umwe usanzwe w’imibyizi, abaguzi binjiraga bari hagati y’ibihumbi 12 na 15 naho ku minsi y’ibiruko no mu mpera z’icyumweru (weekend) bakagera hagati y’ibihumbi 25 na 30.

Uyu mwaka, ibigo 433 birimo 289 byo mu Rwanda nibyo byitabiriye iri murika, 94 byo muri Afurika na 50 byavuye ku yindi migabane y’Isi.

Amafoto agaragaza uko ubwitabire bwabaga bumeze mu mpera z’icyumweru muri Expo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza