Expo: Equity Bank yahawe igihembo cya serivisi nziza zirimo kudakata amafaranga buri kwezi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 7 Nzeri 2017 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Nubwo mu imurikagurisha buri wese agira ikimukora ku mutima bitewe na serivisi yari akeneye, bamwe mu bitabiriye iryo ku nshuro ya 20, batunguwe no kuba Equity Bank idakata amafaranga abakiriya buri kwezi bituma bafunguza konti ku bwinshi , bikaba byayihesheje n’igikombe ku bwa serizi nziza yatanze.

Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha bavuga ko basanzwe ari abakiliya ba Equity Bank bakiranwe urugwiro, amakarita ya ATM bakayahabwa ako kanya, ndetse abadasanzwemo batungurwa n’uko idakata umukiliya amafaranga ya buri kwezi.

Abaganiriye na IGIHE bamaze gufunguza konti nyuma yo gusobanurirwa imikorere ya Equity mu imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali batangaje ko kuba iyi banki idakuraho n’ifaranga na rimwe kuri konti y’umunyamuryango ari ikintu cyihariye kuko hari nubwo hashira amezi menshi ntacyo barabasha kubitsa. Ikindi cyashimishije abayigana ni ukuba ufite telefoni yawe ukabasha kubikuza ku muntu uyihagarariye no ku cyuma cya ATM.

Ndayisenga Jonas yagize ati “ Njyewe Equity Bank yanshimishije cyane , hari ubwo umuntu ashobora kumara amezi atatu atarajya kubitsa. Nk’aho nari nsanzwe mbitsa hari ubwo najyagayo nkasanga bya bihumbi nka mirongo itatu nasizeyo birenda gushiraho kubera ko buri kwezi bakuraho ayo bakata umunyamuryango.”

Yakomeje avuga ko kumva ko ntacyo bazamukuraho cya buri kwezi byatumye afunguza konti.

Ati “ Ubu ndishimye, ntabwo numvaga ko habaho banki umuntu yabitsamo itamukata amafaranga buri kwezi. Nafashe umwanzuro ko n’igihumbi nzajya nkizana bakakibika kuko nzaba nziko nzagisangaho aho nzazira.”

Mukashyaka w’imyaka 45 wari waturutse mu ntara y’Amajyepfo yanga ko Expo isozwa atayigezemo we ati “ Iby’iyi banki nabishimye rwose , urabona ko nk’abahinzi turindira ko tweza imyaka kugira ngo tubone kugera ku ifaranga, iyo rero uziko udufaranga wajyanyeyo ntawakozeho,bigutera umwete no gushyirayo utundi.”

Umuyobizi w’Ishimi ryo kumenyekanisha ibikorwa no gufata neza abakiriya muri Equity Bank mu Rwanda , Niragira Athanasie yatangaje ko ukwishimirwa kwa serivisi z’iyi banki ari byo byayihesheje igihembo.

Ati “ Twari dufite serivizi zose zitangwa na banki hano muri Expo, nakubwira ko kuba abantu barishimiye serivisi zacu twabibonye mu bantu bashya bafunguje konti ,buri munsi twakiraga abantu basaga 40 bafunguje konti nshya.”

“Ibyo byatumye duhabwa igikombe kuko twaje ku mwanya wa kabiri mu mabanki yatanze serivisi nziza mu zari zitabiriye iyi expo. Byatweretse kandi ko abakiriya bishimiye serivisi dutanga.”

Uwafunguzaga konti yanahabwaga izindi serivisi nk’ikarita ya Visa Card ako kanya, akinjizwa mu buryo bwa mobile banking, ubwa e-banking n’izindi serivisi abakiriya bakenera.

Ubuyobozi bwa Equity Bank bwanagaragaje ko batanu bujuje ibyangombwa byo gusaba inguzanyo kandi bari baje muri expo, ababishinzwe bakaba baratangiye gusuzuma ubusabe bwabo.

Kuva muri 2011 Equity Bank yatangira gukorera mu Rwanda, ifite amashimi hirya no hino mu gihugu ndetse n’abayihagarariye (agents ) ku buryo igenda isubiza ibyifuzo by’abafite amikoro make.

Uwashyikirijwe igikombe Equity Bank yahawe ni Umuyobizi w'Ishimi ryo kumenyekanisha ibikorwa no gufata neza abakiriya muri Equity Bank mu Rwanda, Niragira Athanasie
Umuyobizi w'Ishimi ryo kumenyekanisha ibikorwa no gufata neza abakiriya muri Equity Bank mu Rwanda, Niragira Athanasie
Igikombe Equity Bank yashyirikirijwe
Aho Equity Bank yakoreraga muri expo abantu bari urujya n'uruza bakanatungurwa nuko nta mukiriya ikataho amafaranga buri kwezi
Buri munsi abasaga 40 bafunguzaga konti muri Equity Bank mu gihe cya Expo
Ifoto y'abashyirkirijwe ibihembo bose bari kumwe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda, Vincent Munyeshyaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza