Expo 2016 yafunguwe hafatwa ingamba zo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Nyakanga 2016 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Ibikorwa by’imurikagurisha benshi babyungukiramo abakiriya b’imena batazanatandukana, ariko hari na bamwe babibonamo amahirwe yo kwigurira ibicuruzwa ku biciro bita bito, kandi bagasobanukirwa ibibigize kurushaho.

Byatangiye guca amarenga kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho umujyi wa Kigali watangiye gutakwa amabara atandukanye, bigaragaza ko hari ibirori bidasanzwe byari bisimbuye inama y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Imurikagurisha ku nshuro ya 19 ryatangiye kuri uyu wa 27 Nyakanga rikazasozwa tariki ya 10 Kanama 2016, aho risanzwe ribera i Gikondo.
Umwihariko w’imurikagurisha ry’uyu mwaka ugereranyije n’indi myaka yatambutse nuko hibanzwe ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’ igamije kugabanya icyuho hagati y’ibyo igihugu cyohereza mu mahanga n’ibyo gitumizayo.

Afungura ku mugararagaro iri murikagurisha, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba yavuze ko uyu aba ari umwanya mwiza abanyenganda b’Abanyarwanda baba babonye kugira ngo bigire ku bandi baba bafite ibyo babarusha.

Yakomeje avuga ko uko imyaka igenda ishira rigenda ribabera umusemburo wo gukora ibintu byiza, bigaragarira ku buziranenge bw’ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda.

Ati” Twanakwishimira yuko bimwe tumaze iminsi tuganira byo guteza imbere iby’iwacu, urabona rwose ibicuruzwa by’inganda z’u Rwanda biri muri iri murikagurisha bifite ubuziranenge bwo mu rwego ruhambaye. Ntacyo bishobora kuba byakenera cyane kugira ngo bishobore kuba byahangana n’ibicuruzwa bituruka mu bihugu bidukikije cyangwa se mu bihugu bya kure byitabiriye iri murikagurisha.”

Kanimba kandi yanagarutse ku kijyanye no kwagura ahabera imurikagurisha avuga ko nyuma yo kubona ikibanza i Gahanga mu karere ka Kicukiro, ubu inyigo yatangiye gukorwa ku buryo mu myaka ibiri iri mbere bazaba bamaze kubaka ahantu heza kandi hagezweho.

Yongeyeho ko igihe kigeze ngo batangire gutekereza gukurura abamurika baturutse ku mugabane w’u Burayi na Amerika kuko kugeza ubu bakiri mbarwa.

Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda yatangarije imbaga y’abitabiriye iri murikagurisha ko rya 2016 ko muri iri murikagurisha hakwiriye gushyirwa imbere ibikorerwa mu gihugu.

Gasamagera Benjamin yavuze ko iri murikagurisha rigenda ryitabirwa na sosiyete zikomeye ziturutse hanze ku buryo abanyarwanda babigiraho byinshi bituma barushaho gutera imbere.

Yanavuze ko kandi imurikagurisha rigira uruhare runini mu guteza imbere ubucuruzi n’inganda ibi bikagaragarira mu ma sosiyete z’abanyamahanga zagiye zitangiza ibikorwa byazo mu Rwanda nyuma yo kwitabira imurikagurisha.

Muri ibi bigo harimo JKK International ya Dubai yatangije ibikorwa by’ubwubatsi, Mukwano na Movit zo muri Uganda ndetse n’izindi.

Imurikagurisha ku nshuro ya 19 ryitabiriwe n’abamurika 419 barimo abanyarwanda 271 n’abanyamahanga 147 baturutse mu bihugu 19.

Abasaga ibihumbi 350 nibo byitezwe ko bazasura ibikorwa bitandukanye biri kumurikwa.

Kanimba afungura ku mugaragaro Expo 2016
Minisitiri Kanimba na Gasamagera batembera ahari kumurikwa ibicuruzwa bitandukanye
Meya w'Umujyi wa Kigali Mukaruliza na yitabiriye umuhango wo gufungura expo ku mugaragaro
Benshi bari bitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza