Equity Bank yatangiye guhemba abasubije ibibazo ku buryo bushya bwa “Eazzy Banking”

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Equity Bank Rwanda yatanze telefone zigezweho ku ba mbere basubije neza ibibazo ku buryo bushya itangamo serivisi z’imari byihuse kandi buhendutse hifashishijwe telefoni igendanwa buzwi nka “Eazzy Banking”.

Mu Ukuboza 2017, Equity Bank yatangije ubukangurambaga kuri radiyo Kiss FM, KFM na Flash FM, bugamije gusobanurira abantu uko ‘Eazzy Banking’ ikora, nyuma habazwa ibibazo abantu bagahamagara bagasubiza, usubije neza akemererwa telefone ya ‘smartphone’.

Kuri uyu wa 9 Mutarama 2017, abantu 15 ba mbere basubije neza muri iryo rushanwa, bahembwe telefone ya ‘Huawei Y3’ ifite agaciro k’ibihumbi 65 Frw.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa no gufata neza abakiliya muri Equity Bank Rwanda, Niragira Athanasie, yabwiye IGIHE ko iki ari icyiciro cya mbere, guhemba abatsinze bizakomeza.

Yagize ati “Twigishije imikorere ya Eazzy Banking, hanyuma dushyiraho ibibazo. Aba ni abashoboye guhamagara, baratsinda. Twari dufite ibyo dushaka kubigisha birimo imikorere yayo, ibyiza byayo n’ibindi. Si aba bonyine, tuzagenda duhemba n’abandi.”

Yakoje avuga ko hari telefone zirenga 500 zizahembwa abantu bose bazasubiza neza, bakagaragaza ko basobanukiwe n’imikorere ya Eazzy Banking, uburyo Equity Bank yashyizeho aho umuntu ashobora kwifashisha telefone agafunguramo konti, akohereza amafaranga, akishyura ibicuruzwa mu maguriro, akaka inguzanyo n’ibindi atiriwe ajya kuri banki cyangwa ku mu Agent wayo.

Murungi Sallah, umwe mu bahembwe telefone, yabwiye IGIHE ko yasubije ikibazo yabajijwe cy’uko wakoresha Eazzy Net udafite internet, agasubiza ko wakanda *555# kuko yari yacyumvise kuri Kiss FM.

Murungi ati “Mbonye telefone nziza y’ubuntu kuko nasubije icyo kibazo, urumva ko ari ibintu binejeje.”

Cyubahiro Kevin we yavuze ko yasuje ibibazo bibiri, byabazaga uko wabona serivisi za Equity Bank, asubiza “kujya kuri banki; gukoresha Eazzy Banking cyangwa kujya ku mu Agent”.

Cyubahiro ati “Birashimishije kuko uretse kuba nzi serivisi zayo, kubona igihembo bizatuma ndushaho kuyihamiriza ibyo ikora muri rubanda.”

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa no gufata neza abakiliya muri Equity Bank Rwanda, Niragira Athanasie
Murungi Sallah, umwe mu basubije neza ibibazo yashyikirijwe telefone
Aba mbere Equity Bank yahembye basubije ibibazo ku buryo bushya bwa “Eazzy Banking”

Inkuru bifitanye isano: Equity Bank Rwanda yatangije uburyo bushya bwo gutanga serivisi kuri telefoni


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza