00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda na Umujyojyo Investment Group byinjiye mu bufatanye bugamije kuzamura ubuhinzi n’ubworozi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 1 Kamena 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Equity Bank Rwanda Plc yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete ikora ishoramari mu buhinzi n’ubworozi, Umujyojyo Investment Group Plc agamije guteza imbere ibyo iki kigo gikora.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa 31 Gicurasi 2021 agena ko Equity Bank Rwanda izajya iha Umujyojyo inama mu by’ishoramari, ndetse n’inguzanyo mu gihe zikenewe.

Umujyojyo Investment Group Plc igizwe n’abanyamuryango basaga 1500 bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza kugeza ku bafite iz’ikirenga(PhD) mu by’ubuhinzi, ubuvuzi bw’amatungo n’ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko gukorana n’abanyamwuga nk’abo bizatanga umusaruro mwiza, haba mu guteza imbere ishoramari n’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse bigahindura imibereho y’abaturage.

Yakomeje ati “Twishimiye kugira uruhare mu rwego rw’ubuhinzi ku bw’impamvu ebyiri. Iya mbere ni uko ubuhinzi butanga akazi ku bantu benshi kandi muzi uko ubukungu buhagaze ahangaha kimwe n’ahandi muri Afurika, aho tugihanze amaso ubukungu bushingiye ku rwego rw’ubuhinzi.”

“Icya kabiri cyitaweho, ni intumbero n’intego zihindura ubuzima. Kuri twe kugira ngo tubashe guhindura ubuzima n’imibereho by’abaturage, dushobora gusa kubikora ari uko tugize uruhare mu byo bakora umunsi ku munsi.”

Iyo Sosiyete yatangijwe mu 2019 hagamijwe gushyira mu ngiro ibyo abayigize bize, nyuma bakazafasha abandi bahinzi n’aborozi kubikora kinyamwuga.

Umuyobozi wa Umujyojyo Investment Group ari nawe wayitangije, Murwanashyaka Evariste, yavuze ko gusinya amasezerano y’ubufatanye na Equity Bank Rwanda ari amahirwe yandi abonetse, azabafasha mu kurushaho kugira imbaraga.

Yagize ati “Umujyojyo ni sosiyete y’ishoramari yahurije hamwe abantu bize iby’ubuhinzi,ubworozi n’ibidukikije;dushaka natwe kubishoramo imari nk’ababyize kurenza uko twabiharira abatabizi.[…] Uretse kuba Equity Bank itanga amafaranga, twari dukeneye umujyanama mu bijyanye no gukoresha amafaranga.”

Murwanashyaka yavuze ko nk’abanyamuryango bamaze gukusanya miliyoni 90 Frw agomba kuziyongera mu minsi iri imbere, bityo ko Equity Bank Rwanda ngo izabafasha kuyakoresha neza.

Equity Bank Rwanda yijeje ko izaba hafi iki kigo mu bikorwa byacyo bya buri munsi kuko yihaye umuhigo wo guteza imbere ubuhinzi aho inguzanyo zayo zizatangwa mu guteza imbere ubuhinzi zizagera kuri 30% y’inguzanyo zose.

Hashize iminsi mike Equity Bank Rwanda ishyize ahagaragara gahunda yo gushyigikira ubuhinzi butandukanye burimo ubw’ibihingwa biri mu bwoko umunani.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara ashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye na Umujyojyo Investment Group Plc
Murwanashyaka Evariste uyobora Umujyojyo Investment Group Plc yavuze ko bari bakeneye ubujyanama mu by'imari. Ubu bishimiye ko Equity Bank Rwanda izabibafashamo
Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano y'ubufatanye witabiriwe n'abayobozi ku mpande zombi
Nyuma yo gusinya amasezerano hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .