Kwamamaza

EABC mu rugamba rwo guhashya ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 10:05' na Mukaneza M.Ange


Inama ishinzwe ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba, EABC yatangije urugamba rwo gushakisha uburyo ibihugu byo mu karere byahuza imbaraga mu kurwanya ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko n’ibintu by’ibyigananano.

Iki ni kimwe mu bizigwaho mu nama igamije kurwanya ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko izabera i Nairobi muri Kenya mu kwezi gutaha.

Umuyobozi wa EABC, Lilian Awinja yavuze ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo muri iyi nama bazabashe kugaragaza amategeko n’amabwiriza akwiye gushyirwaho mu rwego rwo kurwanya ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC.

Ibi Awinja abitangaje nyuma y’iminsi mike umunyarwanda atawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Uganda akekwaho kuba inyuma y’ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu agera kuri 832, apima toni zigera kuri eshatu yafashwe n’Ikigo gishinzwe imisoro mu Ukwakira 2013.

Awinja yabwiye The New Times ko bashyize imbaraga mu kurwanya ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu, ibicuruzwa by’ibyiganano, kwinjiza ibintu mu gihugu mu buryo butemewe ndetse n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko bibangamiye ubucuruzi.

Nyuma y’inama ya mbere ku kurwanya ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko mu karere yabaye mu Ukwakira 2010, hashyizweho amategeko atandukanye agamije gukumira ibintu by’ibyiganano.

Itegeko rirwanya ibicuruzwa by’ibyiganano muri EAC ryemejwe n’inama y’abaminisitiri mu 2013 ndetse mu 2015 Kenya nayo ikaba yashyizeho itegeko nk’iri ndetse itangiza n’Ikigo gishinzwe iyubahirizwa ryaryo.

U Rwanda narwo rwashyizeho itegeko rijyanye n’ihangana ku isoko no kurengera uburenganzira bw’umuguzi. Mu 2016, abakuru b’ibihugu bigize EAC bashyizeho amategeko agenga EABC.

Nubwo ibi byose byakozwe ariko, Awinja avuga ko inzira ikiri ndende kugira ngo ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko burandurwe kandi ko inzego zose zirimo ibiro bishinzwe ubuziranenge, abacuruzi n’abanyamakuru bakwiye kubigiramo uruhare.

Ati “Itangazamakuru rikwiye kugaragaza uburyo biri kwangiza ubucuruzi bwacu n’iterambere ry’ubukungu bwa EAC ndetse rikerekana ko uruhare rw’abafatanyabikorwa bose rukenewe mu guhangana n’iki kibazo.”

Umuryango ushinzwe ubufatanye mu by’ubukungu n’iterambere, OECD uvuga ko buri mwaka ibihugu bigize EAC bitakaza asaga miliyoni 500 z’amadorali y’imisoro kubera ubucuruzi bw’ibintu by’ibyiganano, utabariyemo ubucuruzi butemewe n’amategeko.

Ni mu gihe Uganda yonyine itakaza miliyari 1.4 z’amadorali ya Amerika, Tanzania igatakaza miliyari 1.5 naho Kenya igahomba agera kuri miliyoni 350 z’amadorali.

Mu guca intege ba rushimusi mu ntangiriro z’uku kwezi u Rwanda rwatwitse ibiro 150 by’amahembe y’inzovu , mu gihe muri Mata uyu mwaka Kenya nayo yari yatwitse toni 105.

U Rwanda ruherutse gutwika ibiro 150 by'amahembe y'inzovu

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved