DY yazanye buruse ku bifuza kwiga mu bihugu birimo u Bwongereza na USA bishyurirwa 50%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nyakanga 2018 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Ikigo DY Study Abroad Agency gifasha abifuza kujya kwiga mu mahanga kubona amashuri ndetse n’ibyangombwa, cyatangiye gufasha abashaka kujya kwiga mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Chypre na Pologne, bakishyurirwa 50% by’amafaranga y’ishuri.

DY yashinzwe mu 2015, imaze gufasha abanyeshuri basaga 300 kujya kwiga kaminuza mu mahanga, barimo abasaga 50 babonye amashuri bishyurirwa mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Canada, Chypre, Australia, Turikiya, Ibirwa bya Maurice, u Bushinwa, Pologne n’ahandi.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri DY Study Abroad Agency, Fabien Mbyayingabo yavuze ko bafasha abanyeshuri bari mu byiciro bitandukanye, yaba abifuza kwiyishyurira cyangwa se abakeneye buruse.

Yagize ati “Dufite amashuri turi gukorana aho wishyura 50% nabo bakakwishyurira asigaye. Ubu twatangiye kwandika abifuza gutangira muri izo kaminuza ziherereye muri Pologne na Chypre.”

Mbyayingabo avuga ko kwandika bizarangira muri Kanama, abandikwa akaba ari abifuza kwiga mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri cya Kaminuza. Amasomo azatangira muri Nzeri 2018.

Iki kigo kivuga ko abifuza kujya kwiga muri aya mashuri mu cyiciro cya mbere cya kaminuza (bachelor degree), bitwaza indangamanota z’imyaka itatu ya nyuma y’amashuri yisumbuye, icyangombwa cy’uko yarangije ndetse n’urwandiko rw’inzira (Passport).

Ni mu gihe abifuza kujya mu cyiciro cya kabiri bitwaza indangamanota, impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza n’urwandiko rw’inzira, ibindi byose DY ikabibafashamo.

DY kandi inafasha abifuza kujya mu mahanga kubona Visa, byaba ari ku mpamvu z’akazi, gusura inshuti, abavandimwe n’ibindi.

DY Study Abroad Agency ivuga ko amakuru menshi aboneka aho ikorera i Remera ku Kisimenti mu nyubako ikoreramo KCB, cyangwa ku mirongo ya telefoni +250 788 307 244, +250 781 607 909 +250 782 029 595 cyangwa kubandikira kuri [email protected] Andi makuru arebana na kaminuza abanyeshuri bashobora kwigamo aboneka ku rubuga www.dystudyabroad.com.

DY ifasha abashaka kujya kwiga mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza