00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Ubucuruzi buciriritse bwari butunze benshi buragana mu manga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka ine Mukandayisenga Clementine asubitse ibyo gushaka akazi nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, akayoboka inzira yo kubyaza umusaruro ibisheke, abikoramo umuvinyo.

Yashinze ‘Exalto Engineering and supply solutions’ mu 2017, nyuma yo kuvumbura ko hejuru y’umutobe w’ibisheke uboneka hakoreshejwe amenyo, hashobora kuvamo undi mwiza kurushaho hifashishijwe imashini, hakavamo vino na whisky by’akataraboneka.

Uyu mukobwa ni umwe muri ba rwiyezamirimo bato n’abaciriritse bagera ku bihumbi 200 batangije ubucuruzi bushya mu myaka itanu ishize, ubu u Rwanda rukaba rubarirwa abacuruzi basaga ibihumbi 800 muri iki cyiciro. Abo bacuruzi batanga akazi ku basaga miliyoni 1.2 bo ubwabo utababariyemo, nkuko bigaragazwa na Raporo ngarukamwaka y’urwego rw’imari, Finscope 2020.

Iyo raporo igaragaza ko u Rwanda rugenda ruba igihugu cy’ubucuruzi, aho abagore n’urubyiruko bari ku isonga mu kwihangira imirimo aho gushakiriza mu gusaba akazi abandi nkuko byahoze mu myaka ishize.

Ubucuruzi buto n’ubuciriritse ni imwe mu ntambwe z’ingenzi inzobere mu bukungu zigaragaza ko bwitaweho cyane, bwagabanya ikibazo cy’ubushomeri n’ ubukene kandi bukongera imibereho myiza.

Mu basaga miliyoni eshatu bafite akazi mu Rwanda, abagera kuri 90% bakora mu nzego z’abikorera, mu gihe 46 % byabo ari abakora imirimo itanditse irimo ubucuruzi buto n’ubuciriritse.

Raporo ya FinScope igaragaza ko guhera mu 2017 kugeza mu 2020, abakora ubucuruzi mu gihugu biyongereyeho ibihumbi 200, bakava ku bihumbi 600 bakagera ku bihumbi 800.

Abakora ubucuruzi buciriritse mu Rwanda biyongereyeho ibihumbi 200 mu myaka ine ishize

Aimable Nkuranga, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), yabwiye IGIHE ko ubwiyongere bw’abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu Rwanda, ari umusaruro w’ubukangurambaga bumaze igihe bukorwa, busaba abantu gukura amaboko mu mufuka.

Ati “Hari porogaramu nyinshi zagiye ziza zikangurira urubyiruko n’abandi kwihangira umurimo. Nk’urubyiruko n’abagore, hagiye habaho gahunda zitandukanye zo kubashishikariza gukura amaboko mu mufuka bagakora. Ntekereza ko kwiyongera kwa business ari umusaruro uturuka muri ibyo bikorwa.”

Covid-19 ishobora gusiga benshi bafunze

Mukandayisenga avuga ko mbere ya 2020, yari ageze ku rwego rwo gukoresha abakozi bahoraho 23, nyamara kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 asigaranye batanu gusa.

Si we wenyine kuko Raporo yakozwe na Business Professionals Network (BPN) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, yagaragaje ko hagati ya Werurwe na Mata umwaka ushize, ubucuruzi buto n’ubuciriritse bungana na 57.5 % bwafunze imiryango kubera ingaruka z’ingamba za Covid-19.

Mukandayisenga ati “Nari ngeze aho kwiyubakira uruganda runini njyenyine, nari naratangiye kubaka ariko ubu byarahagaze. Iyo mbasha kurwuzuza nibura nari kuba mfite ubushobozi bwo kwenga litilo ibihumbi 10 z’umuvinyo ku munsi, bivuye ku bihumbi bibiri.”

Ni ibisanzwe ku isi hose, ubucuruzi buto n’ubuciriritse buvuka ari bwinshi ariko gufunga imiryango kwabwo nako kuba kuri ku muvuduko udasanzwe. Ni ukuvuga ko ubucuruzi buvuka ari bwinshi ariko uburamba ni mbarwa.

Nkuranga yavuze ko Covid-19 ishobora gusiga umubare w’ubucuruzi bufunga imiryango wiyongereye, dore ko ubuciriritse akenshi buba butarakomera.

Ati “Birumvikana icyorezo cyo kizagira ingaruka nyinshi ku bucuruzi buto kuko buba butaraniyubaka cyane. Icyorezo hari byinshi gifunga. Nk’ingamba zo kucyirinda bituma hari ibintu bidakunda.”

“Iyo inama ziri kuba, abantu bakora ubucuruzi buciriritse babasha kugemurira za hoteli, abakora utuntu tw’ubukorikori bakagurirwa n’abakerarugendo. Iyo byahagaze rero, birumvikana ba bantu babikoraga birabagora rimwe na rimwe bakaba banafunga imiryango.”

Guhera muri Gicurasi umwaka ushize, Guverinoma y’u Rwanda yatangije ikigega cyo kuzahura ubukungu kimaze gushyirwamo miliyari 350 Frw agamije gufasha ubucuruzi bwahungabanyijwe n’ingaruka za Covid-19.

Nubwo Nkuranga yemeza ko kizafasha mu kuzahura ubucuruzi by’umwihariko ubukiri buto, avuga ko abacuruzi ku giti cyabo bashobora gufata ingamba zituma badafunga imiryango.

Ati “Abantu bakwegera ibigo by’imari bari basanzwe bakorana na byo, umucuruzi ntabone ibintu bimugoye ngo azimye telefone yicecekere. Nagende avuge uko bimumereye, ati ’nabashaga kwishyura ibihumbi ijana ariko ubu ndabona 20.’ Ikigo cy’imari gihita kivugurura amasezerano.”

“Ubundi buryo numva ni ukugerageza gukora ubucuruzi bujyanye n’igihe tugezemo. Niba umuntu yakoraga ibintu bitari kwemerwa muri iki gihe, nta kimubuza gukora ibijyanye n’iki gihe. Hari ibikorwa bitari gukunda muri iki gihe ariko umuntu yakwicara agashaka ikindi yakora.”

Mu guhangana n’ingaruka za Covid-19, Mukandayisenga yahinduye umuvuno yimurira ubucuruzi bwe kuri internet. Kuri ubu yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwamamaza no gucuruza, ku buryo ukeneye umuvinyo iwe mu rugo, abisaba yifashishije ikoranabuhanga akawugezwaho.

Ati “Ingamba ni ugushaka uburyo twacururiza online ku buryo wajya ubigeza ku babibekeneye mu rugo hatabayeho kuza kutwirebera nka mbere. Twatangiye kubikora.”

Uyu mukobwa avuga ko nubwo Covid-19 yahungabanyije ubucuruzi bwe, kwikorera ngo ntacyo yabinganya na byo agereranyije no kubaho ashakisha akazi.

Ati “Iyo wihangiye umurimo utanga akazi ukanagaha bagenzi bawe. Iyo ugize amahirwe umubare w’abaka akazi ukiyongera, ubushomeri buragabanuka. Hari ibyo nagezeho ntari kugera iyo mba nkoreye abandi.”

Raporo y’ibikorwa ya RDB y’umwaka wa 2020, igaragaza ko uwo mwaka mu Rwanda handitswe ubucuruzi bushya buto n’ubuciriritse bungana na 46,533.

Ubucuruzi buto cyane mu Rwanda bubarwa nk’ubuha akazi abantu batagera kuri batatu, bukinjiza nibura miliyoni 0.3 z’amafaranga y’u Rwandaku mwaka. Ubucuruzi buto ni ubushobora guha akazi abantu bari hagati ya 4 na 30, bukinjiza ku mwaka hagati ya miliyoni 0.3 z’amafaranga y’u Rwanda na miliyoni 12 Frw. Ubucuruzi buciriritse buha akazi abari hagati ya 31 na 100, bukinjiza miliyoni ziri hagati ya 12 na 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nkuranga Aimable uyobora AMIR yavuze ko abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse bakwiriye kwegera ibigo by'imari ngo bivane mu bibazo batewe na Covid-19
Mukandayisenga yavuze ko nubwo Covid-19 yasubije inyuma ubucuruzi bwe, kwikorera bitanga umusaruro kurusha gukorera abandi cyangwa kwicara ntacyo ukora
Ubucuruzi butandukanye bwashegeshwe na Covid-19 guhera umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .