Cogebanque yazanye ikofi y’ikoranabuhanga yizewe ku mutekano w’amafaranga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Werurwe 2018 saa 12:32
Yasuwe :
5 0

Cogebanque yazanye uburyo bushya bw’ikoranabuhanga abantu bashobora kugendana amafaranga ariko atari mu makofi asanzwe.

Abantu bamenyereye kugendana amafaranga mu makofi n’amasakoshi ariko umutekano wayo ntube wizewe 100% kuko abajura bashobora kuyatwara, agatakara cyangwa se uyafite akaba ashobora kuyakoresha mu bitandukanye n’ibyo yari yayateguriye nyuma y’igihe runaka akabyicuza.

Nyuma y’isiganwa ry’amagare rya Rwanda Cycling Cup riterwa inkunga na Cogebanque ku wa 24 Werurwe 2018, Ndizihiwe Georges ukuriye amashami y’iyi banki yatangarije IGIHE ko yazanye ikofi y’ikoranabuhanga ‘Mobile Wallet’ yizewe ku mutekano w’amafaranga.

Yagize ati “Abanyarwanda bamaze kubimenyera ko Cogebanque ari banki yabo kandi ihora ishaka icyatuma amafaranga yabo agira umutekano, akanabagirira akamaro. Serivisi tubaha ni nyinshi ariko kuri ubu inshya dufite ni iyitwa Mobile Wallet. Ubusanzwe wallet ni icyo twitwa ikofi mu Kinyarwanda ariko iyi yacu yo ni iy’ikoranabuhanga.”

Yakomeje agira ati “Kugendana amafaranga mu mufuka cyangwa mu ikofi haba hari ibibazo runaka bishobora gutera birimo kuyibwa, gutakara n’ibindi ariko Mobile Wallet ya Cogebanque, amafaranga uba uyafite kuri telefone yawe. Ushobora kuyikoresha ubitsa mu mabanki yaba ayo mu Rwanda cyangwa hanze, ushobora kuyikoresha ubitsa kuri mobile money.”

“Kuri ubu ntibikiri ngomba ko ujya ku mashami yacu ngo ugiye gushaka amafaranga yo kwishyura amazi, umuriro, ifatabuguzi ry’amateleviziyo n’ibindi. Ibi byose uba ushobora kubyikorera na telefone yawe ukoresheje application yacu ya Mobile Wallet.”

Abakiliya bashobora guhabwa application ‘Mobile Wallet’ bikorerwa ku mashami yose ya Cogebanque, aho bisaba uyishaka kujyana telefone ye igendanwa bakayimushyiriramo, akanerekwa vuba uko ikora.

Ndizihiwe Georges (Uwa kabiri uturutse ibumoso) yahagarariye Cogebanque mu gushyikiriza igihembo Munyaneza Didier wegukanye agace ka Kigali- Huye muri Rwanda Cycling Cup 2018
Cogebanque ni umuterankunga w'imena wa Rwanda Cycling Cup 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza