BRD yahize gushyigikira iterambere ry’ubuhinzi binyuze mu ikoranabuhanga ryo kuhira

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 28 Kamena 2019 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) yashimiwe uruhare igira mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi yiyemeza gushyira imbere gutera inkunga ikoranabuhanga muri uyu mwuga cyane cyane mu bikorwa byo kuhira.

Mu imurikabikorwa ku buhinzi n’ubworozi ryasojwe ku wa Gatatu, BRD ni kimwe mu bigo byashimiwe guteza imbere abahinzi n’aborozi binyuze mu gutanga inguzanyo no gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Muri iri murikabikorwa BRD yamurikaga serivisi zose itanga zirimo uburyo itanga inguzanyo cyangwa uburyo ishora amafaranga mu mishinga itandukanye y’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi ushinzwe ibyo kuguriza abahinzi n’aborozi muri BRD, Nkusi Eric avuga ko berekaga abahinzi n’aborozi ko biteguye gushyira amafaranga mu bikorwa byabo bitandukanye.

Ati “Kuva mu kugura imbuto cyangwa se mu kuzitubura, mu guhinga, mu gusarura, mu guhunika, mu gutunganya umusaruro neza bawongera agaciro, mbese no mu bucuruzi bw’ibihingwa n’ibikomoka k’ubworozi mu Rwanda hose.”

Nyuma yo kubona iki gihembo Nkusi yavuze ko BRD igiye kurushaho kwagura ibikorwa byayo mu buhinzi y’ibanda mu guteza imbere ikoranabuhanga muri uyu mwuga.

Ati “Ikintu kigiye kwiyongera ni ukongera mu byo twateraga inkunga ikoranabuhanga, cyane cyane mu kuhira kuko kuhira ni ibintu bya ngombwa cyane.”

Si mu buhinzi gusa kuko BRD yagiye ikora ibikorwa by’ishoramari bitandukanye mu bigo byigenga. Mu mwaka wa 2018, uru rwego rwari rufite ibikorwa by’ishoramari bifite agaciro ka miliyari 14.7Frw mu bigo by’imbere mu gihugu byigenga.

Umunyamabanga uhoraho muri Minagri, Musabyimana Jean Claude (ibumoso), ashyikiriza igihembo Eric Rutabana, Umuyobozi Mukuru wa BRD
Umuyobozi ushinzwe kuguriza abahinzi n'aborozi, Nkusi Eric, avuga ko nyuma y'iki gihembo bagiye kwagura ibikorwa byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza