Kwamamaza

Bralirwa yinjije hafi miliyari 43 mu mezi atandatu ya mbere ya 2016

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 18:02' na Cyprien Niyomwungeri


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, Bralirwa, rwatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza Kamena uyu mwaka ibyo rwinjije byiyongereyeho 6.2%.

Mu nyandiko igaragaza imikorere y’imari y’urwo ruganda yashyizwe ahagaragara ejo kuwa Gatanu, Bralirwa yerekana ko yacuruje hafi miliyari 43 z’amafaranga y’u Rwanda, zivuye kuri 40.5 yari yacuruje mu mezi atandatu ya mbere ya 2015.

Ibi bituma ibyo yinjije byose uyu mwaka bigera kuri miliyari 65.6 ugeranyije na miliyari 62.2 z’amafaranga y’u Rwanda yinjije umwaka ushize.

Iyi nyongera ahanini yaturutse ku ngano y’ibyacurujwe by’umwihariko ibinyobwa bidasembuye. Bralirwa yakoze hegitolitiro ibihumbi 888 mu mezi atandatu zivuye kuri hegitolitiro ibihumbi 858 mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize. Ni ukuvuga ko hiyongereyeho 3.5% mu binyobwa byakorwaga.

Icyakora inyungu y’urwo ruganda mbere yo gutanga imisoro yagabanutseho 82%.

Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall, yavuze ko kugabanuka kw’inyungu bifitanye isano no guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda. Avuga ko gucuruza ibinyobwa bisembuye byiyongereyeho 2.2% naho ibidasembuye byiyongeraho 6.4% mu mezi atandatu ya mbere ya 2016.

Yagize ati “Ubwiyongere bwaturutse ku binyobwa byombi, yaba kongera ingano y’ibinyobwa bidasembuye no kuzana ibishya, by’umwihariko ku ishoramari twakoze ryo kongerera ubushobozi urwengero rwo ku Gisenyi n’urwa hano i Kigali rukora ibinyobwa bidasembuye.”

Hall avuga ko bazakomeza gushora imari baharanira ko abakiriya babo bakomeza kubizera.

Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall(Hagati) ubwo hamurikwaga ibinyobwa bidasembuye mu macupa ya plastic

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved