BPR yatangije icyumweru cyahariwe abakiriya ibizeza kurushaho kunoza serivisi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 Ukwakira 2016 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Banki y’Abaturage bwatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwegera abakiliya, babizeza kurushaho kunoza serivisi ndetse hashimwa akazi gakorwa n’abakozi b’iyi banki.

Abayobozi b’iyi Banki ku rwego rw’Igihugu barimo Umuyobozi Mukuru, Umuyobozi Mukuru Wungirije, Umuyobozi ushinzwe abakiriya, Abayobozi b’amashami ndetse n’abandi batandukanye bo ku rwego rw’igihugu basuye amwe mu mashami ya Banki batanga serivisi zo kwakira abakiriya zisanzwe zitangwa n’abakozi bo mu mashami.

Kwita ku mukiriya wibuka ko ari we utuma ibyo ukora bibyara umusaruro mwiza ni byo abayobozi b’iyi banki bazirikana mu kazi kabo.

By’umwihariko muri iki cyumweru, ubuyobozi bwahisemo kwereka abakozi bo hasi ndetse n’abakiriya ko ibyo bakora ari byo bituma iyi Banki igera ku musaruro mwiza.

Mu rwego rwo kugaragaza ko baha agaciro abakiriya n’abakozi babo, abayobozi ba BPR ku rwego rw’igihugu bahisemo kumanuka bajya gufasha abakozi mu kazi ko kwakira abakiriya ku mashami arimo Nyabugogo, Kimironko ndetse n’Ishami ry’umwihariko ryo guteza imbere abagore riherereye mu isoko rya Nyarugenge.

Zakhia Mbabazi, ushinzwe abakiliya muri BPR,yagize ati “ Ni icyumweru cyahariwe abarikiya kandi ibikorwa bya banki ni ugutanga serivisi. Iyo udafite serivisi zinoze muri banki nta kintu uba ukora, kuko umukiriya iyo aje kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga ye akagenda atabyishimiye ntabwo twaba turi mu bucuruzi. Ni yo mpamvu natwe nka banki ifite icyerekezo cyo kuba iya mbere mu gihugu mu byo ikora byose, twahisemo kuza ngo tubereke ko duhari.”

Icyakora nubwo ubuyobozi bwa BPR buvuga ko bukorera abakiriya bayo ibishoboka byose ngo banyurwe na serivisi bahabwa, hari bamwe bavuga ko ikibazo cyo gutinda muri banki ari cyo cyonyine iyi banki isagaje kwitaho.

Kuri iki, Umuyobozi wa BPR ku rwego rw’igihugu, Sanjeev Anand, yemeza ko bamaze kukibonera umuti.

Ngo muri iki cyumweru iyi banki izaba ishishikariza abakiriya bayo kuyoboka uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye bwashyizweho mu rwego rwo kubarinda gutinda ku mirongo muri banki.

Yagize ati “Abakiriya bacu turabakunda, ntitwifuza kubura n’umwe, iyo batinze natwe ntabwo tuba twishimye ni yo mpamvu ubu turi kubashishikariza kuyoboka serivisi z’ikoranabuhaga igihugu cyashyizeho kugira ngo ibintu byose babikorere kuri telefone bitabaye ngombwa kuza ku ishami. Dufite mobile banking, ATM n’ubundi buryo bwabafasha gukora ibintu byose batiriwe baza kuri banki.

Banki yabaturage kandi kuri ubu yamaze kuzana uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rya telefone zigezweho buzwi nka “BPR mobile app”,porogaramu ishyirwa muri telefone zigezweho ikifashishwa mu bikorwa bya banki nko kureba amafaranga ari kuri konti, kohereza amafaranga, kugura umuriro n’ibindi bitarimo kubitsa no kubikuza kuko byo bisaba kwishyura Kashi.

Icyumweru cyahariwe abakiriya kirizihizwa ku Isi hose guhera kuri uyu wa 03 Ukwakira 2016 kugeza ku wa 09 Ukwakira 2016, muri iki cyumweru ibigo bitandukanye cyane cyane ibitanga serivisi bitegura uburyo bwo kwereka abakiriya babyo ko bibaha agaciro.

Kugeza ubu Banki y’Abaturage mu Rwanda ifite amashami agera ku 195 n’abakiriya barenga ibihumbi 500. Iyi banki yatangiye mu Rwanda mu mwaka 1975, kuri ubu ikigo Atlas Mara cyaguzemo imigabane igera kuri 62%.

Abakiliya bijejwe ko batazakomeza gutinzwa muri banki
Abayobozi ba BPR mu ifoto rusange
Umuyobozi Mukuru wa BPR, Sanjeev Anand
Konde Bugingo n'Umuyobozi Mukuru wa BPR bumva ibibazo by'abakiliya
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa BPR, Konde Bugingo
Umuyobozi Mukuru Wungirije na we yakoze akazi ko gutanga amafaranga kuri 'guichet'
Umuyobozi wa BPR aganiriza abakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza