BPR yamuritse ikoranabuhanga rishya ryo guca umuco wo guhererekanya amafaranga mu ntoki

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 26 Mutarama 2018 saa 03:00
Yasuwe :
1 0

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR part of Atlas Mara) yamuritse uburyo bushya buzajya bufasha abantu kubitsa, kubikuza, kohererezanya amafaranga, no kwishyura serivisi zitandukanye bitabaye ngombwa ko bajya kuri banki, bakabikora bifashishije internet na telefoni zigendanwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 26 Mutarama 2018, Umuyobozi mukuru wa BPR, Maurice K Toroitich, yavuze ko mu gihe hari abantu benshi batekereza ko iyi banki igitanga serivisi yifashishije uburyo gakondo, hari amavugurura menshi yakozwe mu gukoresha ikoranabuhanga, ndetse intego yabo akaba ari ukuba aba mbere muri Afurika, dore ko biri no muri gahunda ya Atlas Mara babarizwamo.

Yagize ati” Icyo dushaka ni uko abakiliya bacu babasha kubona serivisi mu buryo bworoshye kandi bubanogeye. Icya mbere tworoheje ni uburyo bwo kwishyurana, twabikoze tubishyira mu biganza by’abakiliya. Icyiza cyo gushyira izi serivisi mu maboko y’abakiliya ni uko ashobora kubikorera igihe ashakiye, aho ashakiye nta gutekereza ngo banki zigiye gufunga.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu bazanye Internet Banking, aho umuntu uyifite ashobora kohereza amafaranga kuri konti ye cyangwa iy’undi muntu haba muri BPR cyangwa mu yindi banki.

Ashobora kandi kwishyura imisoro, guhemba abakozi cyangwa kwishyura uwamuzaniye ibicuruzwa, ibintu bitwara umwanya muto cyane haba k’uwohereje n’uwakira.

Izi serivisi kandi zinaboneka ku bakoresha telefoni igendanwa bifashishije porogaramu ya BPR ‘BPR Mobile Banking App’ cyangwa banditse imibare yagenwe (USSD). Umuntu ashobora no kwifashisha ubu buryo mu kwishyura serivisi zitandukanye zitangwa n’Irembo.

Uretse izi serivisi kandi BPR yanafatanyije n’ibigo by’itumanaho birimo Tigo na MTN, ku buryo umuntu abasha gukura no gushyira amafaranga ye kuri konti ye ya banki akoresheje Mobile Money (Push and Pull).

Toroitich yagize ati” Uru ni urugendo dutangiye kandi twizeye ko bizoroshya ubuzima. Indi ntambwe duteganya gutera muri uyu mwaka ni ugutanga inguzanyo binyuze kuri telefoni igendanwa. Hamwe n’uburyo bwo kugenzura indangamuntu, umuntu azabasha gufungura konti akoresheje telefoni, ikizakurikiraho ni ugutanga inguzanyo ntoya.”

BPR iherutse kumurika amakarita atandukanye yifashishwa mu guhaha no kwishyura serivisi zitandukanye, ivuga ko yizeye ko ikoranabuhanga muri serivisi z’imari rizagenda ritera imbere, dore ko uretse ubukangurambaga mu baturage, inzego zitandukanye nazo ziri gukorana ku buryo ibibazo by’imiyoboro y’itumanaho bya hato na hato nabyo bikemuka.

Muri uyu mwaka kandi BPR iteganya gushyira hanze ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu kwishyurana burimo Visa, Master Card, MasterPass ndetse no gushyiraho abantu bafasha batanga serivisi za banki bitabaye ngombwa ko umukiliya ajya ku cyicaro (Agency banking).

BPR ikataje mu ikoranabuhanga mu gihe u Rwanda rukomeje kwimakaza gahunda zizatuma rugera ku bukungu buzira guhererekanya amafaranga mu ntoki.

BPR ibarizwa muri sosiyete y’imari n’amabanki ya Atlas Mara, iza ku isonga mu kugira abakiliya benshi ndetse ikaba iya kabiri mu mutungo. Umwaka ushize yatowe nka banki ya mbere mu Rwanda (Best Bank in Rwanda 2017), mu bihembo ngarukamwaka bitangwa n’ikigo CPI Financial.

Umuyobozi mukuru wa BPR, Maurice K Toroitich
Umukiliya ashobora kubona serivisi zitandukanye ahantu hamwe bitabaye ngombwa ko akora urugendo ajya kuri banki
Umukiliya wa BPR ashobora kwifashisha telefoni ye mu koherereza amafaranga umuntu ukoresha banki iyo ariyo yose mu Rwanda
BPR iranateganya ko uyu mwaka uzarangira yimukiye mu nyubako nshya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza