BNR yahagaritse sosiyete y’Abarabu yo kohererezanya amafaranga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Kanama 2017 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda yahagaritse sosiyete y’Abarabu Mustaqbal Express Ltd yatangaga serivisi zo kohererezanya amafaranga bitabaye ngombwa ko hakoreshwa konti za banki.

BNR yatangaje ko iyo sosiyete yatswe uburenganzira yari ifite bwo gukurera mu Rwanda kubera ko itubahirije ibikubiye mu ngingo ya 18, No 07/2015 ryo kuwa 13/11/215 igena amabwiriza agenga umurimo wo gutanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.

Aya mabwiriza agaragaza ingingo zitandukanye zishobora gutuma sosiyete cyangwa ikigo cyahawe uburenganzira bwo gufasha abantu guhererekanya amafaranga ihagarikwa, icyakora BNR ntabwo yagaragaje ingingo yihariye sosiyete Mustqbal itubahirije.

Bimwe mu bishobora gutuma sosiyete cyangwa ikigo cyahawe uburenganzira bwo gutanga serivisi z’ihererekanyamafaranga gihagarikwa harimo kuba utanga serivisi zo kwishyura atarigeze atangira imirimo mu gihe cy’amezi 12 uhereye igihe yemerewe gukora; iyo yahagaritse gutanga serivisi mu gihe kirenze ukwezi kumwe; iyo akoresheje inyandiko zitari iz’ukuri cyangwa ubundi buryo bwose butari bwo.

Sosiyete ishobora guhagarikwa kandi iyo imirimo yayo ibangamiye umutekano w’urwego rw’imari mu Rwanda; iyo utanga serivisi zo kwishyura cyangwa ishami rye bahombye ku buryo budasubirwaho; iyo utanga serivisi w’umunyamahanga yahombye mu gihugu akomokamo; Iyo Banki Nkuru ibonye ko serivisi itagifite icyo imariye abaturage n’ibindi.

IGIHE yagerageje kubaza muri BNR icyatumye iyi sosiyete ihagarikwa ariko nta ntiturabasha kubona igisubizo.

Sosiyete Mustaqbal Express Ltd yashingiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mwaka wa 1999. Kugeza ubu ikorera ahantu hatandukanye ku isi hagera kuri 605 nkuko bigaragara ku rubuga rwayo.

Icyicaro gikuru cya Banki Nkuru y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza