Kwamamaza

BK yungutse miliyari 10.9 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2016

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 21:33' na Rabbi Malo Umucunguzi


Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko kugeza kuwa 30 Kamena 2016 yabonye inyungu miliyari 10.9%, mu gihe umutungo mbumbe wayo wazamutse kuri 14%, ubu ikaba igeze kuri miliyari 619.1 Frw.

Ubwo yatangazaga urwunguko rwa Banki ya Kigali kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yavuze ko inyungu y’iyi banki mu mezi ya mbere y’uyu mwaka yazamutse, ariko habaye impinduka mu misoro nyuma y’imyaka itatu bagabanyirijwe 10% rikurirwaho amabanki ashyira imigabane ku isoko, mu gihe cy’imyaka itatu.

Ati “Ugereranyije n’amafaranga BK yungutse mu mwaka ushize mu gihe nk’iki, ajya kumera kimwe kuko zari miliyari 10.8 Frw, ariko iyo urebye inyungu banki yagize mbere yo kwishyura imisoro ni miliyari 15.8, bikaba birenze 16% inyungu twagize umwaka ushize. Ibyo biravuga ko amafaranga tuzatanga mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro aruta ayo twatanze umwaka ushize. Twari dufite ukuntu twishyura imisoro kuri 20%, uyu mwaka twatangiye twishyura 30%.”

Iyi banki yatanze imisoro ya miliyari 4.9 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2016, ndetse n’inguzanyo yashyize mu baturage ziyongeraho 24.2% zigera kuri miliyari 349.0 Frw.

Kugeza kuwa 30 Kamena 2016, BK yatanze serivisi ku bakiliya bato basaga 270 000 n’abakiliya banini 27 500, aho yifashishije abayihagarariye 1178 batanze serivisi 460 000 zifite agaciro ka miliyari 29.5 Frw, yifashisha amashami 78, ibyuma bya ATM 89, n’abakoresha uburyo bwo kwishyura hifashishijwe amakarita (POS) 941.

Dr Karusisi yavuze ko urwego rw’amabanki rukomeza kugenda ruhura n’ibibazo byihariye ahanini biterwa n’ikoranabuhanga, ku buryo Banki ya Kigali ishaka kuribyaza umusaruro yifashishije BK Money, ikoreshwa n’abafite telefoni ngendanwa mu Rwanda hose.

Ati “Icyo tuvuga hano ni uko umuntu ufite konti muri BK ashobora koherereza amafaranga umuntu we ufite telefoni, kuri MTN, Tigo cyangwa Airtel. Uwo muntu abona ubutumwa bugufi kuri telefoni ye bumubwira ‘ngo uyu muntu yakoherereje amafaranga angana gutya, ushobora kuyafata ku ishami iryo ari ryo ryose.”

Dr Karusisi yavuze ko BK isanga ubu buryo buzatuma abantu bafite konti muri BK babasha kohereza amafaranga mu buryo bworoshye.

Nyuma y’inyungu BK yagize muri aya mezi atandatu ya mbere ya 2016, amafaranga y’abanyamigabane ba BK yarazamutseho 14.0 agera kuri miliyari 102.0 frw.

BK iheruka kwegukana igikombe cya Banki ya mbere mu Rwanda cyatanzwe na Euromoney muri Nyakanga mu Bwongereza.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Marc Holtzman, Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya BK
Abanyamakuru bagiranye ikiganiro na Banki ya Kigali kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved