BK Group Plc yungutse umuyobozi mushya ushinzwe Ihinduramikorere mu ikoranabuhanga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Ukwakira 2018 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

BK Group Plc yungutse umuntu mushya mu bagize inama y’ubuyobozi, Rugemanshuro Regis wayoboraga BK TechHouse, wazamuwe mu ntera akagirwa umuyobozi ushinzwe ihinduramikorere mu ikoranabuhanga ku rwego rw’ikigo, Chief Digital Officer.

Muri iki gihe BK Group Plc ishyize imbere gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kujyana n’aho Isi igeze.

Kubera izo mpamvu yashyizeho ishami rishinzwe ihinduramikorere mu ikoranabuhanga ritandukanye n’iryari risanzwe rishinzwe ikoranabunga.

Iri rishinzwe ihinduramikorere mu ikoranabuhanga riyobowe na Rugemanshuro Regis mu gihe irisanzwe ry’ikoranabuhanga rikiyobowe na Eddy Kayihura.

Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga cya BK TecHouse ni kimwe mu byibarutswe na Banki ya Kigali, yiyongera kuri BK General Insurance itanga serivisi z’ubwishingizi na BK Capital yibanda ku isoko ry’imari n’imigabane.

Rugemanshuro yahise yiyongera ku bayobozi bakuru batandatu bagize inama y’ubuyobozi ya BK Group Plc.

Ubwo yatangazaga izi mpinduka kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi yavuze ko inama y’ubutegetsi yafashe uwo mwanzuro hagamijwe kunoza uko abakiliya bahabwa serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu byo Rugemanshuro yagezeho mu myaka ibiri muri BK TecHouse harimo gutanga serivisi za internet, iza camera na porogaramu ya Urubuto ifasha amashuri arenga 110, igakoreshwa n’abantu barenga ibihumbi 200.

Hari kandi porogaramu ya Smart Nkunganire ifasha abahinzi, ubu iriho abantu miliyoni 1.2. Umwaka ushize hanateguwe igikorwa cyo kwigisha abana gukora robot.

Dr Karusisi ati “Twumva Regis aje muri banki, abo bantu bose twareba uko tubagira abakiliya ba banki tukabaha serivisi z’imari, kuko BK TecHouse ntabwo itanga serivisi z’imari, itanga iz’ikoranabuhanga.”

Gusa yavuze ko atazareba abakoresha izo serivisi gusa, ahubwo ibikorwa bye bizagera ku bakiliya bose ba ba BK Group Plc mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Ubungubu tuvuga ko banki atari ahantu ujya, ni ikintu ukora. Turashaka ko aho umuntu yicaye hose, aho akora, aho ari, mu rugo, akora ibikorwa bitandukanye, ashobora kujya kuri telefoni cyangwa mudasobwa, akabona serivisi zose za banki atagombye kuza ku ishami rya banki, kandi mu buryo bworoshye cyane, butekanye.”

Rugemanshuro yahise asimburwa muri BK TecHouse na Munyangabo Claude wari ushinzwe iterambere ry’ibikorwa muri icyo kigo.

Rugemanshuro yavuze ko hari byinshi bateganyiriza abakiliya mu ikoranabuhanga ndetse “mu gihe kiri imbere muzagenda mubona byinshi tubahishiye.”

Munyangabo we yagize ati “BK TecHouse twayitangiranye na Regis, ibyo yakoraga byose twari turi kumwe. Ngendeye ku byo twari tumaze kugeraho, ni ugukomeza tukarenzaho, tugatuma banki yacu irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga.”

Yavuze ko nka porogaramu ya Smart Nkunganire bakoranagaho ubu igeze kuri 70% yubakwa, intego ari uko muri Mutarama izaba yarangiye.

Rugemanshuro yize amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, Kaminuza ayiga muri Misericordia University muri Pennsylvania, anahakora Master’s.

Yanakoze mu bigo bitandukanye nka Hewlett Packard (HP) nk’ushinzwe porogaramu, na Accenture PLC muri Seattle, i Washington. Icyo gihe yakoranaga cyane na Microsoft na T-Mobile.

Munyangabo we yakoze mu bigo by’ikoranabuhanga nka New Artel, BSC Ltd na KTRN.

Ubu abayobozi bakuru ba BK Group Plc ni Umuyobozi Mukuru (Chief Executive Officer), Dr Diane Karusisi; Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa (Chief of Operations), Désiré Rumanyika; Umuyobozi Ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi (Chief Human Resources and Administration Officer), Flora Nsinga; Umuyobozi Ushinzwe Imari (Chief Finance Officer), Nathalie Mpaka; Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi (Chief Commercial Officer), Vincent Gatete; Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga (Chief IT Officer), Eddy Kayihura n’Umuyobozi Ushinzwe Ihinduramikorere mu ikoranabuhanga (Chief Digital Officer), Regis Rugemanshuro.

BK TecHouse muri uyu mwaka yahawe igihembo cy’ikigo cy’ikoranabuhanga muri Smart Service Award, ndetse inatorwa nk’ikigo cya mbere mu guhanga udushya muri Afurika y’Iburasirazuba.

Claude Munyangabo, Umuyobozi mushya wa BK TecHouse
Umuyobozi Ushinzwe Ihinduramikorere ry'Ikoranabuhanga (Chief Digital Officer) muri BK Group Plc, Regis Rugemanshuro
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi yavuze ko iki kigo cyiteze kubona abashoramari benshi ku isoko ry'imari n'imigabane muri Kenya
Abayobozi bakuru ba BK Group Plc (uhereye iburyo) Regis Rugemanshuro ushinzwe Ihinduramikorere ry'ikoranabuhanga (Chief Digital Officer); Dr Karusisi , Umuyobozi Mukuru; Claude Munyangabo uyobora BK TecHouse; Desire Rumanyika Ushinzwe ibikorwa (Chief of Operations) na Flora Nsinga ushinzwe abakozi
Abakozi ba BK n'abayobozi bakuru bayo mu muhango werekaniwemo abayobozi bashya kuri uyu Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza