Banki ya Kigali mu rugendo rwo gusimbuza impapuro ikoranabuhanga muri serivisi zose

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Mata 2018 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Uko iminsi ishira niko ikoranabuhanga riri kuba ishingiro rya serivisi zinyuranye, yaba mu gusaba icyangombwa, kwishyura amafaranga y’ishuri, kugura itike y’urugendo, kwishyura serivisi z’amazi n’amashanyarazi cyangwa umusoro.

Muri serivisi z’imari naho ryarahageze, rirenga guhererekanya amafaranga cyangwa kwishyurana, ubu rigeze aho impapuro zuzuzwaga kuri banki ziri gukendera, bikagabanya umwanya umuntu yahamaraga.

Banki ya Kigali nka banki ya mbere mu Rwanda, ikomeje kwagurira mu mashami yayo imikorere ijyana n’impapuro nke, aho umukiliya yinjira muri banki agasanganizwa iPad asangamo inyandiko yari asanzwe yuzuzamo n’ikaramu, akaza kugera ku mukozi wa banki ayo makuru yamutanze yo.

Umuyobozi mu ishami rya Banki ya Kigali mu nyubako ya Kigali Heights ku Kimihurura, nka rimwe mu yabimburiye andi kuri iri koranabuhanga, Yvette Umutoni, yabwiye IGIHE ko ubu buryo bumaze hafi umwaka bwanyuze abakiriya kubera ko batamara umwanya buzuza impapuro z’ibyo bakeneye.

Yagize ati “Iyo umukiliya amaze kuzuza mu mashini ibyo akeneye arohereza kugira ngo abakozi ba banki babibone muri mudasobwa ye. Hari imibare imashini ihita iha umukiliya, akaba ayizi cyangwa akayandika ahantu, akayifotora muri telefoni cyangwa ubundi buryo. Agera ku mukozi wa banki akamubwira umubare imashini yamuhaye.”

Yakomeje agira ati “Umukozi wa banki ahita abona ibyo umukiriya umuri imbere yanditse agendeye ku mubare amubwiye, akareba ibijyanye nawe. Ahita abona ibyo yuzuje byose akabikurura, akamuha serivisi atongeye kwandika”

Ubwo buryo bukoreshwa ku muntu ukeneye nko kubitsa cyangwa gufunguza konti, ku buryo bwavanyeho imbogamizi zabagaho ngo usange hari ibidasomeka cyangwa ngo “urupapuro rwapfuye subiramo wandike urundi.”

Umutoni yakomeje agira ati “Byihutisha serivisi, birimo umutekano kuko nta kwibeshya kubamo, nizo nyungu ahanini hagati ya banki n’umukiriya. Muri rusange ni ibintu abakiriya bishimiye kandi natwe twishimiye nk’abakozi.”

Abakiriya BK bahamya ko iri koranabuhanga ryoroshye kandi iyo hari ugize aho ajijinganya bahita bamusobanurira, ugereranyije n’uburyo mbere umuntu yandikaga ku mpapuro hamwe agasiribanga cyangwa bitewe n’imyandikire ye, bikagorana kubisoma ageze ku bamuha serivisi.

Clementine Kabatesi yagize ati “Cya gihe umara uri kwandika ku rupapuro, n’igihe umukozi wa banki amara ari kuzuza mu mashini ibyo wanditse, aba yakabaye akoreye abantu benshi. Aha rero ibyo wanditse imbere yawe bihita byiyandika mu mashini ya banki, ukagenda umuhereza gusa.”

Nyirishema Felix we ahamya ko iri koranabuhanga ryihutisha serivisi umuntu akakirwa vuba, akigira mu kazi ke.

Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko bishobora no kuba bigabanya ikiguzi bakoreshaga mu kugura zino mpapuro no kugabanya kwangirika kw’ibidukikije kuko tuzi ko impapuro ziva mu biti n’ibindi bidukikije. Gukoresha rero izi mashini mu kubitsa no kubikuza bikaba ari ikintu gikomeye navuga BK yagezeho.”

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yatangaje ko ikoranabuhanga riri kwinjira muri serivisi zose, ku buryo na guverinoma yihuse yo ikaba igeze aho serivisi nyinshi zitacyakwa ku mpapuro, zinyuzwa muri serivisi za Irembo; BK nayo irakataje.

Yagize ati “Gushyira serivisi zacu mu ikoranabuhanga ni umushinga dufite w’igihe kirekire. Dushaka gukorana n’abakiriya bacu muri urwo rugendo runasaba guhindura imyumvire.”

“Aho tumaze kubikora ni ku mashami ya Kigali Heights na Remera Corner, umusaruro urashimishije kandi abakiriya barabyishimiye kuko birengera umwanya buri muntu akoresha. Hari imbogamizi nke zigenda zigaragara ariko uko iminsi ishira bizagenda biba byiza kurushaho.”

BK iteganya ko iri koranabuhanga rizagenda ryinjizwa no mu yandi mashami na serivisi nko gusaba inguzanyo.

Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2017, BK yari igeze ku mutungo mbumbe wa miliyari 727.2; ifite amashami 79, ibyuma 91 bya ATM n’ibyuma bikoreshwa mu kwishyura bya POS bigera ku 1250. Ifite n’abayihagarariye (agents) bagera ku 1437.

Ishami rya Banki ya Kigali mu nyubako ya Kigali Heights ryamaze guca ikoreshwa ry'impapuro
Nta mpapuro zikoreshwa muri iri Shami rya Kigali Heights
Yvette Umutoni, Umuyobozi mu Ishami rya BK muri Kigali Heights ku Kimihurura, nka rimwe mu yabimburiye andi mu gukoresha ikoranabuhanga ryo kuzuza mu mashini serivisi umukiliya aje gusaba banki
Abakiriya bakoresha ikoranabuhanga mu kuzuza inyandiko zikenewe
Umukiliya aza asanga imashini yuzuzamo serivisi akeneye

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza