Banki ya BCP yo muri Maroc yashimangiye ko ishaka gushora imari mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ukwakira 2018 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Banque Centrale Populaire, BCP yo muri Maroc, yatangaje ko yifuza gushora imari mu bihugu bine byo munsi y’ubutayi bwa Sahara birimo n’u Rwanda, nyuma y’igihe igerageje kugura imigabane muri Banki ya Kigali ariko ibiganiro ntibitange umusaruro.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwatangaje ko ibiganiro hagati y’izi banki zombi byahagaze nta kintu gikomeye cyumvikanweho.

BCP niyo banki ya kabiri nini muri Maroc, ikaba yifuza gukuba hafi kabiri inyungu yayo iva muri Afurika biturutse ku ishoramari yifuza gukora mu bihugu bitandukanye.

Yifuza gutera mu kirenge cya BMCE Bank na Attijariwafa Bank zagukiye mu bihugu bitandukanye ya Afurika mu myaka icumi ishize. Ubu iri mu bihugu 14 bitandukanye, nyuma y’uko muri iki cyumweru yarangije kugura Banque des Mascareignes yo mu Birwa bya Maurice.

Yifuza ko 30% by’inyungu yayo yajya iva muri Afurika nibura mu myaka ibiri iri imbere, ivuye kuri 18% yariho mu mwaka ushize, nk’uko umuyobozi mukuru wayo, Kamal Mokdad yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, ubwo yari mu Birwa bya Maurice nk’uko Bloomberg yabitangaje.

Yagize ati “Turi gushakisha amahirwe muri Kenya, mu Rwanda, Ghana na Tanzania mu gihe cya vuba. Turi mu nzira nziza yo kugeza kuri 30% y’inyungu yacu iva muri Afurika bitarenze 2020.”

Iyi banki ngo yifuza gukoresha ibirwa bya Maurice nk’igicumbi cy’ubucuruzi bwayo muri Afurika no muri Aziya, cyane ko yifuza gukorana n’abashoramari bo mu Bushinwa n’u Buhinde.

BCP ifite ibikorwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no mu Burayi nko mu Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi na Espagne. Mu mwaka ushize yari ifite imari shingiro ya miliyari 5.3 z’amadolari ya Amerika.

Ibiganiro hagati y’ibigo byo muri Maroc n’ibyo mu Rwanda byongerewemo imbaraga ubwo mu 2016, umwami wa Maroc yasuraga u Rwanda aherekejwe n’itsinda rinini ry’abikorera.

Icyicaro gikuru cya BCP mu mujyi wa Cassablanca muri Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza