ARM igiye kongera umusaruro wa Sima mu Rwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 3 Ukwakira 2016 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikompanyi ya ARM yo muri Kenya ikora ikanacuruza Sima mu Rwanda kuva 2011, buvuga ko bugiye kongera umusaruro ukava kuri toni 100,000 ukagera ku 350,000 ku mwaka.

Iyi kompanyi yo muri Kenya, igiye kwagurira ibikorwa byayo mu mujyi wa Kigali mu gihe ihangana rikomeye ku isoko rya Kenya na Tanzania ryatumye inyungu y’abakora Sima igabanuka mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Gusa abasesengura iby’ubukungu babwiye Rwanda Today dukesha iyi nkuru ko isoko ry’u Rwanda na ryo rifite imbogamizi, zishingiye ahanini ku giciro gihanitse cy’amashanyarazi n’icy’ubwikorezi ngo bituma Sima yakorewe mu Rwanda ihenda cyane mu karere.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko mu Rwanda, ARM yaguze imigabane mu ruganda rwa Sima mu Rwanda mu mwaka wa 2014, mu rwego rwo kwagura ubucuruzi ku masoko y’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Uruganda rwa Sima rwa Hima rwo muri Uganda na rwo ruhanganye na ARM ku isoko ry’u Rwanda. Abarebera hafi iby’inganda bavuga ko bitewe n’isoko ry’u Rwanda rimeze neza, Hima ngo ni yo yashyizeho igiciro.

Muri raporo y’ikigo cy’Imali n’imigabane cya Nairobi cya AIB Capital yagaragaje ko Hima igurisha 80% ya Sima yayo yose mu Rwanda.

Uruganda rwa Hima ruherereye ku birometro 400 mu majyepfo y’Uburegerazuba bwa Kampala [hegereye u Rwanda], bituma igurisha Sima yayo ku masoko yo mu Rwanda aho kuyigurisha muri Uganda.

Urundi ruganda ruri ku isoko ry’u Rwanda ni urwo muri Afrika y’Epfo rwa Pretoria Portland Cement (PPC), rukaba kandi ruri no ku isoko ryo mu DRC, gusa uruganda rwa Sima rw’u Rwanda, CIMERWA na rwo rwaguriye ibikorwa byarwo mu DRC.

Iyo raporo ikomeza ivuga ko nubwo igiciro cya Sima cyagabanutse mu bindi bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, mu Rwanda ntibyahindutse kuko cyagumye hagati y’amadolari 240 na 290 bitewe n’ubwiza bwayo.

Muri Kenya, igiciro cyaraguye kiva ku mpuzandengo y’amadolari 140 kuri Toni kigera ku 100, kandi ngo hari ubwoba ko yakomeza kumanuka.

Inganda zikora Sima muri Afurika y’Iburasirazuba zacitse intege, ubwo inama y’abaminisitiri b’akarere yateranye mu mwaka wa 2013 yategekaga ko ibigurwa hanze byagabanuka bikava kuri 35% bikagera kuri 25%.

Nubwo abacuruza Sima zo mu Karere bizeye ko ARM izongera umusaruro, bavuga ko ihangana ku isoko rizatuma igiciro cyayo kigabanuka.

Inganda za ARM zikorera Kaloleni mu Kenya na Tanga muri Tanzania zitanga toni miliyoni1.65 ku mwaka.

JPEG - 72.6 kb
Sima ikorwa n’uruganda ARM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza